Digiqole ad

Joanna yabyariye Austin ubuheta

 Joanna yabyariye Austin ubuheta

Joanna na Uncle Austin ubu bafite uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko

Ku munota wa nyuma nibwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yemeye ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri yabyaranye na Mwiza Joanna nyuma y’igihe kirekire ahakana amakuru yavugwaga ko yaba abana n’uwo mukunzi bucece.

Joanna na Uncle Austin ubu bafite uburenganzira bwo gusezerana imbere y'amategeko
Joanna na Uncle Austin ubu bafite uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko

Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 07 Ukuboza 2015 akaba aribwo bibarutse umwana w’umukobwa w’ubuheta bwa Uncle Austin akaba imfura kuri Joanna.

Nyuma y’aho makuru yari amaze kujya hanze, Uncle Austin yemereye Umuseke ko ubu yamaze kubyara umwana ndetse banameze we na nyina.

Yagize ati “Yeah nibyo twamaze kubyara umwana w’umukobwa. Kugeza ubu nta n’ikibazo afite cyerekeranye n’ubuzima ndetse na nyina ameze neza”.

Joanna na Austin bakaba bibarutse nyuma y’iminsi ibiri Austin amaze guhabwa uburenganzira bwa gatanya n’urukiko hagati ye na Ingabire Liliane bigeze gusezerana mu mategeko nk’umugore n’umugabo muri 2006.

Ibi bikaba bihereza Uncle Austin na Mwiza Joanna uburenganzira bwo kujya imbere y’amategeko bagasezerana kubana nk’umugore n’umugabo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko abakobwa we! aha ! nzaba mbarirwa. Joanna is that the best you could do? umukobwa mwiza nkawe wari ufite akazoza? anyways, congs tu

  • Nibonkwe. None wowe turagushimye ko utugehejeho aya Nakuru meza. Ariko we wamenye kuvuga ubuheta unanirwa n’ Uburiza ? Nk’uko uwa mbere wamwise imfura kdi nibyo igihe chose atarahemuka aba ari imfura. Na buriya buheta birashoboka ko bwazaba imfura ndanabimwifuriza. Austin Cong……..
    1. Uburiza
    2.Ubuheta
    3. Ubuheture
    Hakazaza na ba Nyandwi, Minani ba Macumi

Comments are closed.

en_USEnglish