Digiqole ad

Ahantu biima uburenganzira umugore nta wundi muntu babuha – Mushikiwabo

 Ahantu biima uburenganzira umugore nta wundi muntu babuha – Mushikiwabo

Min Louise Mushikiwabo aganira na Dr Aisha Abdullahi waje muri iyi nama

Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali yiga ku buryo abagore bahabwa urubuga mu nzego za politiki no ku miyoborere myiza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, wafunguye iyi  inama mu izina rya Perezida Paul Kagame, yavuze ko guha ubushobozi abagore abagabo nabo babyungukiramo kandi ko ahantu biima uburenganzira umugore ngo nta n’undi muntu babuha.

Min Louise Mushikiwabo aganira na Dr Aisha Abdullahi
Min Louise Mushikiwabo aganira na Dr Aisha Abdullahi wo muri Nigeria akaba Komiseri ushinzwe ibya Politiku muri Africa Union waje muri iyi nama

Iyi nama ni iya kane ivuga kuri Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu n’Imiyoborere muri Africa, insanganyamatsiko yayo uyu mwaka ikaba ari “Abagore kugira amahirwe angana n’ayabagabo mu buyobozi bw’amashyaka ya politiki.”

Iyi nama yitabiriwe n’abantu 160 baturutse mu mahanga, barimo abanyepolitiki n’abahagarariye urubyiruko iwabo, hamwe na bagenzi babo mu Rwanda baraganira ku cyakorwa ngo umugore arusheho guhabwa ijambo muri politiki n’inzego zifata ibyemezo.

Louise Mushikiwabo wafunguye iyi nama, yavuze ko uburenganzira buvugwa kugira ngo abagore babugereho, abagabo aribo nkingi ikomeye yo gutuma bishoboka.

Yavuze ko muri Africa hari byinshi byakozwe mu guteza imbere umugore no kumuha uburenganzira, ariko ngo inzira iracyari ndende. Yavuze ko kugira ngo uburinganire bugerweho, buri wese agomba gukora ibishoboka akumva ko bimureba.

Yagize ati “Aho bima uburenganzira abagore nta wundi muntu babuha, umugore ni we shingiro rya byose. Guha ubushobozi abagore ni inyungu cyane ku bagabo, by’umwihariko abagore bo muri Africa baba bita ku bandi bantu mbere na mbere.”

Mu gihe ababanjirije Mushikiwabo kuvuga bagaragaje imbogamizi y’uko amategeko menshi yemezwa ariko ntashyirwe mu bikorwa, ku ruhande rw’u Rwanda ngo hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo amategeko yose aha umugore uburenganzira ashyirwe mu bikorwa.

Mu kiganiro cyabimburiye ibindi, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Mme Oda Gasinzigwa ari kumwe na Mme Beneta Diop, Intumwa idasanzwe y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe mu bijyanye n’Abagore, Amahoro n’Umutekano, bagiye bagaruka kuri bimwe mu byakozwe cyangwa babonye mu nzira ndende yo kurengera umugore.

Oda Gasinzigwa yasobanuye uburyo u Rwanda rwageze ku ntego zo guteza imbere abagore binyuze mu kubaha amahirwe yihariye ku mugore, aho abagore baba bafite amahirwe ya 30% mu myanya ipiganirwa, bakanapiganira indi isigaye bahanganye n’abagabo.

Yavuze ko kuba ibyo byaragezweho rwari urugamba ruhera ku mateka ya kera aho umugore mu Rwanda yari yarasigaye inyuma, ndetse no mu gihe cy’Abakoloni ntihagire igihinduka.

Yavuze ko Leta iyobowe na RPF na Paul Kagame, yashyize imbere guca ivangura iryo ariryo ryose ari byo byatumye abagore na bo bibukwa.

Abenshi mu babazaga ibibazo, biganjemo abo muri Africa y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, batangazwaga n’uko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guha amahirwe n’uburenganzira umugore, bakabaza uko rukora kugira ngo rusangize ayo mateka ibindi bihugu biri muri Africa yunze Ubumwe kugira ngo birwigane.

Minisitiri Gasinzigwa, yavuze ko kugira ngo uburinganire bugerweho, bikwiye kuba mu ntego z’igihugu kikaba aricyo gishyiraho uburyo (mechanisms) bwo gukurikiza amategeko yasinywe ajyanye no guteza imbere umugore.

Ati “Ahenshi muri Africa abagore nibo benshi mu baturage, iyo bigeze mu gihe cy’amatora usanga abanyepolitiki baza bakabasezeranya kuzabakorera ibintu byinshi, ariko se hari uburyo (mechanisms) bwogushyira ibyo mu bikorwa?”

Avuga ko mu Rwanda hakozwe byinshi mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, aho ubu areshya n’umugabo imbere y’amategeko mu bijyanye no kuzungura no kubona akazi.

Uretse kuba mu nzego zifata ibyemezo abagore bafite 30%, Inteko y’u Rwanda Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, ica agahigo ku Isi kuba ariyo irimo abagore benshi bagera kuri 64%.

Gusa nubwo bimeze gutya mu Rwanda, abagore baracyari bacye mu nzego z’ibanze no mu bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byikorera.

Iyi nama izakomeza imirimo yayo ejo ku wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, ikurikira iyabereye i Malabo muri Guinee Equatoriale mu mwaka ushize na yo yavugaga ku burenganzira bw’abagore, zose zikaba zibaho mu rwego rwo kwibutsa amasezerano yasinyiwe i Maputo muri Mozambique avuga ko abagore bagomba kugira uburenganzira 50% mu myanya y’inzego zose, Africa ikaba yarihaye intego ko mu 2063 bizaba byaragezweho.

Dr Aisha Abdullahi, Min Louise Mushikiwabo na Albert Chimbindi, Ambasaderi wa Zimbabwe muri Ethiopia batangije ibiganiro by'iyi nama
Dr Aisha Abdullahi, Min Louise Mushikiwabo na Albert Chimbindi, Ambasaderi wa Zimbabwe muri Ethiopia batangije ibiganiro by’iyi nama
Abayobozi bakuru baje gutangiza iyi nama
Abayobozi bakuru baje gutangiza iyi nama
Abantu 160 baturutse mu mahanga hamwe n'abo mu Rwanda bari muri iyi nama mpuzamahanga
Abantu 160 baturutse mu mahanga hamwe n’abo mu Rwanda bari muri iyi nama mpuzamahanga

Photos/F.Nkurunziza

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibyo ko mu Rwanda hakozwe byinshi mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, aho ubu areshya n’umugabo imbere y’amategeko mu bijyanye no kuzungura no kubona akazi.
    Nibyo mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda abagore bafite 30%. Nibyo Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite irimo abagore benshi bagera kuri 64%.
    Ariko se ibihugu byo muri Afurika byose biza kurebera ku Rwanda mukeka ko byemera kugendera kuri Politiki y’u Rwanda mu bijyanye n’abagore? Ibyo simbihamya kubera ko buri gihugu gikora ibyo kibona bijyanye n’ugushaka kwacyo.
    Niba mu Itegekonshinga ryo mu Rwanda harashyizwemo ko mu nzego za nyobozi zose mu gihugu hagomba kubonekamo 30% by’abagore kandi ibyo bikaba byubahirizwa, hari ibihugu byinshi byo muri afurika bitemera iyo policy ya 30% ko ishyirwa mu tegekonshinga cyangwa mu yandi mategeko.
    Hari abaza kureba ibyo mu Rwanda rero bakabishima ku munwa gusa ariko ku mutima bavuga bati ibi mu Rwanda bakora iwacu ntabwo twabikora.
    Reba nka biriya bikorwa mu burezi hano mu Rwanda byo gutanga imyanya mu mashuri ku bana b’abakobwa bafatiye ku manota ari munsi y’ayabahungu, none se mukeka ko biriya hari ibindi bihugu bibyemera?

  • hahhhh…umenya ngirango hari ubundi burenganzira butari ubwo ku isi bashaka si gusa!

  • Nibyo mu Rwanda abagore bahawe uburenganzira bwose kandi amategeko arabarengera ku buryo buhagije, haramutse hari utabyemera yaba ari nta munoza.

    Ariko rero rwose tubivuge tubisubire, biriya bakora mu rwego rw’uburezi, byo gutanga imyanya mu mashuri ku bana b’abakobwa hashingiwe ku manota ari hasi y’ayabahungu, ibyo rwose ntawubishigikiye.

    Ababikora barahemukira abanyarwanda kuko ubwabyo birerekana ko hari ubusumbane, ndetse n’abagore ubwabo iyo ubabajije usanga batabishyigikiye.

  • Jyewe ndabishyigikiye kuko ushaka kuzamura umuryango (urugo) wabanza ukazamura umugore kuko mbona urugo rufite umugore ujijutse cyangwa se ufite icyo yinjiza (Frw) arirwo rutera imbere mu gihe iyo ari umugabo winjiza wenyine rimwe na rimwe amafaranga ashobora kuyamarira mu kabari, mu nshoreke …bityo urugo rugahorana ibibazo. Abagabo banyumve neza ntabwo ari bose babikora.

Comments are closed.

en_USEnglish