Digiqole ad

“Kubonana n’umuhanzi ukomeye muri Kenya n’ikibazo”- Danny Nanone

 “Kubonana n’umuhanzi ukomeye muri Kenya n’ikibazo”- Danny Nanone

Danny Nanone yavuye muri Kenya nta muhanzi ukomeye babonanye

Ntakirutimana Danny ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, mu minsi yari amaze muri Kenya aho yari ari mu bikorwa bitandukanye bya muzika yagarutse mu Rwanda nta muhanzi n’umwe ukomenye yashoboye kubonana nawe.

Danny Nanone yavuye muri Kenya nta muhanzi ukomeye babonanye
Danny Nanone yavuye muri Kenya nta muhanzi ukomeye babonanye

Ni rimwe mu masomo yakuye muri icyo gihugu ryo kuba abahanzi bo mu bindi bihugu kubabona bidapfa koroha. Mu gihe iyo baje mu Rwanda nabwo usanga ab’abanyarwanda aribo babishakira.

Mu kiganiro na Isango Star, Danny Nanone yatangaje ko ikintu gikomeye yavanye muri Kenya ari numero za telephone za bamwe mu bahanzi n’aba producers gusa.

Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye kubona uko uvugana n’abahanzi ba hariya kubera ukuntu baba bubashywe. Biragora cyane rero kuba wahamagara umuntu wenda utakuzi ngo umwibwire.

Biransaba kuzafata undi mwanya nkasubirayo aricyo kintu kintwaye gusa. Ibyo wenda byapfa kumvikana kuko hari abandi namaze kubona bazamfasha muri izo gahunda”.

Danny Nanone yakomeje avuga ko icyo yiyemeje ari ukubaka izina rye ku buryo nawe agomba kugera ku rwego rw’uko abanyamahanga bazajya baza kumwishakira.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish