Nyuma y’imyaka 8, Samputu agiye kumurika album
Jean Paul Samputu umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba n’umucuranzi w’umunyarwanda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika. Agiye kumurika album nyuma y’imyaka igera ku munani.
Avuga ko imwe mu mpamvu yatumye asa naho atagaragara cyane muri muzika ari uko yari afite akandi kazi nako kajyanye no kugenda avuga ibijyanye n’amahoro hirya no hino ku isi.
Mu kiganiro na Kt Radio, Jean Paul Samputu yatangaje ko iyo album yise ‘Urukundo rwonyine’ izaba iriho indirimbo imwe gusa ivuga urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu. Izindi zikazaba n’ubundi zibanda ku mahoro.
Yagize ati “Album yanjye ngiye gushyira hanze mu minsi ya vuba, ni imwe muri album zitondewe cyane. Mpamya ko uretse mu Rwanda no mu mahanga ishobora kuzakundwa.
Yatunganyirijwe mu Bwongereza na Aaron Tunga w’umunyarwanda kuko ari nawe tuziranye kuva kera turi abana nzi ubuhanga bwe. Nizera ko rero nijya hanze benshi bazayikunda”.
Mu 1977 nibwo J.P Samputu nibwo yatangiye kuvumbura ko afite impano muri we yo kuririmba nyuma yo gutangira aririmbira muri choral.
Byaje gutuma inganzo ye ayikora mu ndirimbo zifite injyana gakondo aho kwibanda ku muziki w’abanyamahanga.
Ngo n’ubwo yakunze kudashaka gukora muzika itari gakondo cyane, abahanzi barimo, Stevie Wonder, Bob Marley, Jimmy Cliff, na Lionel Richie ni bamwe mu bamuhaye gukunda umuziki ‘Inspiration’.
Samputu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Ngarambe,Rwanda Dream,Window Of Peace, Twararutashye,Ten Years Remembering,Rehema, Tuzagera, Rwanda Nziza,Migabo, Karame Mwana,Singizwa na Mana wari urihe?.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW