Burundi: Nkurunziza yemeye ibiganiro yasabwe na UN
UN iremeza ko yari imaze igihe isaba Leta y’u Burundi kugirana ibiganiro bigamije kuyumvisha ko kwirukana abakozi bayo i Bujumbura bidakwiriye.
Ambasaderi wa USA muri UN Samantha Power yemeza ko hari hashize igihe bumvisha ubutegetsi bw’i Bujumbura ko mu bihe bigoye igihugu kirimo, bidakwiye ko bakwirukana abahagarariye Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwirukanye abakozi aba UN ariko ntibwemerere abakozi b’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe gukomeza imirimo UN yakoraga.
Ngo ubuyobozi bw’Umuryango w’Africa yunze ubumwe bwari bwarateguriye impirimbanyi mu burenganzira bw’ikiremwa muntu 100 kuzajya kureba uko bwubahirizwa mu Burundi ariko ngo ubutegetsi bwanze ko baza.
Samantha yabwiye ikinyamakuru The Citizen ko ibihano Leta ya Amerika iherutse gufatira bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi, biri mu rwego rwo guca umuco wo kudahana no kwereka n’abandi ko nta we uri heuru y’ubutabera mpuzamahanga.
Yavuze ko ibyo bihano byafashwe mu rwego rwo guhana abo USA na UN bamenye ko bagize uruhare mu mvururu zahitanye abantu nyuma y’amatora ya Perezida Pierre Nkurunziza ataravuzweho rumwe.
Kugeza ubu ngo hamaze gupfa abantu 240 mu buryo butandukanye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Reka murebe nyuma ya 2017 Kagame nagundira nawe bazahita bamukuta kuririya list.
Aha !!! reka tubanze turebe wenda muzehe wacu azabyanga ntazatuma bamwangiriza izina yari amaze kubaka>
MUZEHE TURAMUSHAKA.
Baravuga Nkurunziza w’iBdi mukazana iby’inka zirembye. Ibintu nibi 2: uRda rufite ibyarwo n’iBdi ibyaho. Ne mélangez pas les choux et les fleurs!!!!!! Mzehe wacu, tuzamutora “oy’ekoya eya” Mukunzi na biso oyeeeeee!!! ya libela oyeeeee!!! Tolingaka ye mingi. Baoyo bakoloba botika bango baloba (babilobaloba). Maloba ebomaka mutu te. Ba contre success bokanga minoko na binoooo.
Comments are closed.