Digiqole ad

ISIS yahanuye abagabo babiri hejuru y’inzu bashinjwa ubutinganyi barapfa

 ISIS yahanuye abagabo babiri hejuru y’inzu bashinjwa ubutinganyi barapfa

Babamanura hejuru y’inzu.

Urukiko rw’abarwanyi ba ISIS bameje icyaha cy’ubutinganyi abagabo bo mu mujyi wa Plmyra muri Syria bakatirwa igihano cy’urupfu.

Babamanura hejuru y'inzu.
Babamanura hejuru y’inzu.

Umucamanza yategetse ko bababoha. Bamaze kumuboha bamuhitishijemo umwe hagati yo kwicwa ahanuwe hejuri y’inzu y’igorofa cyangwa ubundi buryo yifuza asubiza ko yaraswa.

Akimara kurangiza amagambo ye, bahise bamusukira hasi ahanuka yejuru y’inzu y’amagorofa atanu ahita yikubita hasi arapfa.

Mugenzi we yasabye ko bamubabarira ngo ntazongera gutingana ukundi, ariko nawe yahanuwe hejuru y’iriya nzu y’amagorofa arapfa.

Ubutinganyi ntibwemewe mu itegeko rya Sharia, ubihamijwe n’urukiko akatirwa urwo gupfa.
Umucamanza yasomeye imyanzuro imbere y’abantu bari mu muhanda uri hafi ya Hotel Wael.

Dailymail dukesha iyi nkuru ikavuga ko ISIS ifite ubugome bukabije ikoresha mu kwica abo ihamya ibyaha bikomeye harimo n’ubutinganyi.

Muri iyi minsi uyu mutwe uhanganye bikomeye n’ibitero ugabwaho n’u Burusiya, u Bufaransa na USA kubera uruhare ishinjwa ko yagize mu guhanurwa kw’indege y’abarushiya yapfiriyemo abagera kuri 220.

Mu Ugushyingo uyu mwaka kandi uyu mutwe wagabye ibitero i Paris mu Bufaransa wica abantu barenga 120 mu murwa wa Paris.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ni hatari. Umunsi aba bagabo bageze mu Biryogo induru zizavuga. Cyakora ho etaje ni mbarwa!

  • Yooo, Imana ibakire mu bayo. Ubuzima ni katihabwa, butangwa n’Imana nta muntu ufite uburenganzira bwo kunyaga undi ubuzima. None se aba ntibibuka Yezu bamushyiriye wa mugore w’umusambanyi uko yabashubije. Aba babishe bazabona ishyano.

  • Yahoo!Imana izabibabaza

  • Ubutinganyi ni bubi ni ikintu cyo kurwanywa twivuye inyuma. Ariko ntibikwiye kwica abantu ngo ni uko ari abanyabyaha kuko n’aba babica nabo si intungane kandi nta cyaha kiza kibaho Niba Imana itwihanganira ikadutumaho intumwa zayo ngo duhinduke, ni gute umunyabyaha yica undi amuhora ibyaha bye koko?Ubwo nawe aba arwiciriye. Yezu ati wa ndyarya we banza urebe umugogo uri mu jisho ryawe ubone kujora no gutokora mugenzi wawe.

  • Aba bagabo bazi guhanaa peee ! Ni hatari ?? Ababikora bandi nabo kakenge kandi bararye bari menge kuko banduza sosiyete.

Comments are closed.

en_USEnglish