Kumva muzika ya Calvin Harris, Britney Spears na Bob Marley utwaye imodoka ngo ni BIBI
Ubushakashatsi bwerekanye ko umwe mu bashoferi icumi bakoze impanuka batwaye imodoka babitewe n’uko yumvaga muzika ya Britney Spears, Bob Marley, AC/DC na DJ Calvin Harris.
Abashakashatsi basanze kumva uriya muzika bituma umutima n’ubwonko bw’umushoferi bikora cyane bityo agatwara imodoka yihuta.
Rimwe na rimwe ngo barenga umuhanda cyangwa bagahita ku matara abuza ibinyabiziga guhita mu gihe bidakwiriye.
Umuhanga mu mitekerereze ya muntu witwa Dr Simon Moore yoherejwe n’ikigo gitanga ubwishingizi kitwa ‘More Than’ ngo akore ubushakashatsi ku bashoferi bari hagati ya 17 na 25.
Akoresheje uburyo bwo kureba uko ubwonko bw’umuntu bukora Dr Moore yitegereje ubwonko bwa bariya bashoferi ubwo bari batwaye imodoka bumva amoko atandukanye ya muzika.
Yari yabambitse utwuma tubafasha kumva uriya muziki ari nako tureba uko biruka.
Uyu muhanga yasanze abumvaga muzika igenda yihuta kandi iremereye bari bafite n’ubushake bwo kwihuta naho abumvaga muzika ituje bo ngo nta cyabirukansaga.
Kimwe mu bagaragajwe n’ubushakashatsi bitera impanuka ngo ni uko buriya bwoko bwa muzika butuma ubushobozi bwo gutekereza neza no gufata umwanzuro ukwiriye mu gihe gikwiriye bugabanuka.
Buriya bushakashatsi bwerekanye ko muzika igenda gake yo ituma ubwonko bukora gahoro bityo umuntu agatinda gufata imyanzuro kuko abanza akayitekerezaho.
Umuziki mwiza ku bwonko ngo ni umuziki ufite ingoma zikubita hagati y’inshuro 50-80 ku munota.
Kimwe cya Gatatu cy’abamotari baganiriye n’uriya n’umushakashatsi ngo bakoze impanuka bakazirokoka bumvaga muzika ya rock, 33% bumvaga injyana ya pop naho 19% bo bumvaga injyana yo mu bwoko bwa dance music.
Abandi bahanzi ngo bateza ikibazo abatwara ibinyabiziga ni itsinda ya rock ariryo AC/DC, Linkin Park na Pendulum.
Indirimbo abashoferi bemeje ko zikunda gukora ku bantu ari Back in Black ya AC/DC, iyitwa Numb ya Linkin Park, Toxic ya Britney Spears, iyitwa We found Love ya Calvin Harris na This is Love ya Bob Marley.
Src: Dailymail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
When we say that Music is Haram, you accuse us of EXTREMISM.
Your stone-age thinking is what is rather haram and you attitude towards human progress and evolution is nothing less than extremism ! Music is the second language of God !
Stone age thinking? We cannot and should never do that. Didi you read the whole article? Or your Islamophobia does not allow you?
Comments are closed.