Digiqole ad

Tom Close agiye kumurika ibitabo 20 bivuga inkuru z’abana mu mafoto

 Tom Close agiye kumurika ibitabo 20 bivuga inkuru z’abana mu mafoto

Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda.

Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close mu muziki akaba n’umuganga, agiye gushyira hanze ibitabo bigera kuri 20 birimo inkuru z’abana mu mafoto.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda.
Tom Close ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda.

Ibyo bitabo bizaba biri mu bwoko bw’igitabo cyakunzwe cyane kitwaga ‘Hobe’, ngo ni bimwe mu bizafasha abana kurushaho gusoma amagambo abirimo kubera kureba n’amafoto avuga izo nkuru.

Tom Close ufatanya ubuhanzi n’ubuganga, avuga ko kwicara akandika ibyo bitabo byamutwaye igihe. Ariko kubera ko ari zimwe nzozi ze yari afite zo gufasha abana bato gukura bakunda gusoma ashirwa ari uko abirangije.

Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Ndangije ibitabo bigera kuri 20 bivuga inkuru ziri mu mafoto.

Mpamya ko ari imwe mu nzira izafasha abana bato gukura bakunda gusoma kubera ko ibyo basoma bazajya banabibona mu mafoto.

Ntabwo ari ibintu bipfa koroha kuba ufite izindi nshingano ugomba gukora ugashyiraho kwicara ukandika ibitabo 20. Ariko nagombaga kubikora kuko ni zimwe mu nzozi zanjye nakabije”.

Bumwe mu bwoko bw'ibyo bitabo Tom Close azamurka
Bumwe mu bwoko bw’ibyo bitabo Tom Close azamurka

Tom Close wanashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Uramutse wemeye’ imwe mu ndirimbo ifite amashusho ari ku rwego ruhanitse, akomeza avuga ko ikintu cyose ushaka cyangwa ukunda kukigeraho bidapfa koroha.

Biteganyijwe ko ibyo bitabo bizamurikwa ku itariki ya 09 Ukuboza 2015 muri Kigali Serena Hotel.

Bivuga inkuru zitandukanye mu mafoto
Bivuga inkuru zitandukanye mu mafoto

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=xe2SBUgrDEY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • tom nta nganzo njya mubonamo.

  • @j nanjye ntyo. Ubona yikanira ijwi rwose! Niyishushanyirize ibitabo!

  • big up

Comments are closed.

en_USEnglish