Ese Jessica Igihozo indwara yari arwaye iteye ite?
Iyo usomye ibyatangajwe mu itangazamakuru ndetse n’ibivugwa nyuma yuko Jessica yataba Imana usanga abantu badasobanukirwa indwara Jessica yararwaye uko iteye, iyo ariyo neza, ingaruka zayo, ubuvuzi se bwayikoraho iki? n’ibindi byinshi wasangaga byibazwa, umunyamakuru w’UM– USEKE.com yagerageje kubikorera ubushakashatsi ndetse yegera abaganga.
Ubundi Jessica yararwaye uburwayi bita Kartagener’s syndrome.
Syndrome ni ijambo risobanura uruhurirane rw’ibimenyetso byigaragagaza(symptoms) ndetse n’ibindi muganga avumbura akoresheje ubuhanga bwa kiganga(signs). Ubwo bivuze ko kartagener’s syndrome nayo ari urwo ruhurirane; yo ikaba igizwe nibi:
- Chronic rhinitis(ibicurane bidakira)
- Chronic sinusitis(sinizite zidakira)
- Chronic bronchitis(bronshite zidakira)
- Olfactory impairment(ibibazo byo kutumva)
- Infertility(ubugumba)
Kartagener’s syndrome rero ni indwara ifata imyanya y’ inzira z’ubuhumekero ku buryo bita chronicity (ni ukuvuga budakira). Burangwa nuko utwoya bita “cilia “ tudakora, ni indwara y’uruhererekane rw’imiryango ariko idakunda kugaragara(rare genetic disease). Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwerekana ko 50% yabafite iyo ndwara inyama zabo zibusanya imyanya zakagiyemo bita situs inversus mu cyongereza, (urugero nk’umutima ukajya iburyo, umwijima ukajya ibumoso,…)
Utwo twoya twitwa “cilia” se tumaze iki?
Cilia ni utwoya duto tuba mu nzira z’ubuhumekero, inzira z’intanga(fallopian tube) n’ahandi. Mu gihe nk’urugero inzira z’ubuhumekero zarwaye zivubura ikitwa mucus kiza nyuma yuko umubiri urwana na mikorobe yinjiye, hanyuma izo mucus zikora n’igikororwa tubona kuko ziba ziri muri iyo nzira twa twoya nitwo dufasha mu kuyikura muri izo nzira zigasohoka hanze; kubera ko abantu bafite kartagener’sm syndrome utwo twoya tudakora, za mucus ziguma muri izo nzira zikadendera ahongaho hanyuma na za mikorobe zikazihasanga nyuma nibwo umuntu agira bronshite ndetse ni ndi ndwara ikomeye yitwa bronchiectasi e(reba ibisobanuro byayo hasi) .
Ingaruka ziyo ndwara ni izihe ?
- Bronchiectasies (inzira zijyana cyangwa zikavana umwuka mu bihaha ziraziba hanyuma zikazahara (become infected) bigatuma umubyimba w’izo nzira waguka kurushaho nabyo bituma imvubura zitwa mucus ziyongera muri iyo nzira bitera nabyo hanyuma umusonga ndetse no guha rugari izi ndi mikorobe kuzahaza nyirayo.
- Ibibazo mu guhumeka
- Gukorora no gusemeka (wheezing)
Ese bishoboka ko iyi ndwara yavurwa?
Kuyivura bisaba kuvura ibimenyetso bigaragaye kuko byose twavuze haruguru ntibizira rimwe ndetse ukayibuza no gukomeza izahaza umurwayi. Uko kuvura gukoresha uburyo 2 aribwo ubukoresha imiti (medical care) ndetse no kubagwa (surgical care).
Tubibutse ko Jessica yashyinguwe k’umunsi w’ejo kuwa 11/11/2011 ku irimbi rya Rusororo aho yaherekejwe n’imbaga y’abantu, ndetse bakaba barasomewe umuvugo ndetse n’inyandiko ze yandikaga ubwo yararwaye, ibi byose byagaragaje ubuhanga uyu mwana yarafite.
Turangije twifuriza Jessica Igihozo kwakirwa n’Imana, tunafata mu mugongo umuryango we n’inshuti by’umwihariko umubyeyi we.
Corneille k. Ntihabose
UM– USEKE.COM
Soma indi nkuru bijyanye >>
Ishimwe Igihozo Jessica umwana wavutse afite umutima iburyo yitabye Imana nyuma y’imyaka 2 ari mu bitaro
9 Comments
Umuseke muri abantu b’abagabo cyane kdi murasobbanutse buriya njye nkunda abantu barenga ama sentiment bareba ikibazo uko giteye kuko ikibazo cy’uyu mwana cyavugwaga kenshi kdi abantu bakagitwara uko kitali benshi batekerezaga ko kuba umutima we uri i bumoso aricyo kibazo kdi rwose iriya niyo cause mukomeze mutugezeho amakuru acukumbuye naho inoti zatanzwe zo kuvuza uriya mwana zo rwose uriya mu mama arebe uko yakwibyariramo akandi kana kdi noneho arebe umusore utarwaragurika ..;
umva mbese amaze kwitaba imana none ubu nibwo mubonye umwanya wo ku demontrer indwara yari arwaye iyo ari yo, iyo mubikora kare wenda hari icyo byari kumumarira.
Ariko Mafene nta soni?URarebye se ubona nicyo wabwira Nyina mubihe nkibi?ariko mwagiye mureka kwitesha agaciro mupfa kwandika pour kwandika?inoti se imyaka 2 amazemo bakubwiye ko yari muri bank imwungukira?kdi wasnga uvuga gutyo nta na 100frws yawe wamuhaye?umusore utarwaragurika se ushatse kuvuga iki?hari aho wasomye se ko uburwayi bwe yabutwe na se?please mujye mwandika ibifiye society akamaro,iki ni igihe cyo gufata mu mugongo uriya mubyeyi,umwanya wose yamaze,depenses zose ariko bikaba bibaye imfabusa,ariko ntacyo burya IMANA irabizi.
TWUBAHANE,Maman Jessica condoleance,IRAKUZI
Njye ndasomye simbashije kumenya indwara yara rwaye, barasobanura syndrome ntibatubwire icyo yari arwaye!!!!
muri icyi gihugu hari abantu bagitekereza nka mafene, ibyo uvuze biragaragaza uwo uriwe.uwo mutima uwureke sha!!!
Imana imwakire mubayo uriya mwana igihozo yarababaye cyane pee ariko arararuhutse kabisa umuryango we wihangane
Imana imwakire mubayo.
Imana imuhe iruhuko ridashyira.
mere mukomer kdi mwihangane,buriya igihe cye cyari iki amaze kuri iyi si.nifatanije nawe muri iki gihe Humura Iracyakuzirikana.kdi igihe kimwe tuzamubonana n’abandi bose twaburiye muri iyi isi.komera.
Comments are closed.