Ungera utsindire ibihembo na Promosiyo “NI IKIRENGAAA!” ya Airtel Rwanda
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/11/2015 sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yongeye kugarura poromosiyo “NI IKIRENGAAA!” aho abafatabuguzi bayo bazajya batsinidira ibihembo bitandukanye birimo na Frw 1000 000 buri munsi.
Airtel Rwanda ni sosiyete y’itumanaho izana udushya twinshi ku bafatabuguzi bayo. Iyi sosiyete umwaka ushize yazanye promosiyo yiswe “BIRAHEBUJE” aho watsindiraga tike z’indege za Rwandair, minerval ku banyeshuri, Inka, telefone nziza n’inyongera y’amafaranga yo guhamagara.
Umwaka ushize kandi nibwo promosiyo “NI IKIRENGAAA!”, iheruka kuba, abafatabuguzi ba Airtel batsindiye inzu umunani, buri imwe yari ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.
Chrysanthe Turatimana, umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe gutunganya ibicuruzwa no kwamamaza, yavuze ko promosiyo “NI IKIRENGAAA!” izamara amezi abiri.
Kugira ngo umuntu yinjire muri iyi promosiyo yandika *141*1# akabona intego zawe Airtel iba yamuhaye maze agakurikiza amabwiriza.
Yagize ati “Promosiyo “NI IKIRENGAAA!” yazanye inyongera ya 300%, umunyenga wa kajugujugu uzakujyana muri Hotel Serena ya Gisenyi, n’umuntu umwe uzaba wahisemo, muzararamo amajoro abiri, nyuma hazaba hari imodoka ihenze, V8 izagusubiza aho utuye, ikindi kirenzeho ni uko umuntu azajya atsindira miliyoni imwe ku munsi.”
Chrysante Turatimana yakomeje avuga ko ibi ari ibihembo bya Bonane na Noheli, abafatabuguzi bagomba kwishimana na Airtel Rwanda ku murongo wayo usobanutse.
Airtel Rwanda yifurije umwaka mushya muhire na Noeli Nziza abafatabuguzi bayo batsindira ibihembo bitandukanye bya “NI IKIRENGAAAA!”.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW