Digiqole ad

Kirehe: Haracyavugwa isuku nke ituma abana barwara amavunja

 Kirehe: Haracyavugwa isuku nke ituma abana barwara amavunja

Ubuyobozi mu Karere ka Kirehe buravuga ko buhangayikishijwe n’isuku nke ikigaragara mu baturage. Nubwo ngo bagerageje gushishikariza abaturage kuyirinda, ngo biracyari ikibazo kuko bamwe batumva impamvu yabyo. Umwaka ushize Perezida Kagame yasabye ababyeyi, abayobozi n’abarezi gushyira imbaraga mu kurandura ibibazo by’isuku nke abihereye ku bana yabonye barwaye amavunja.

Rwanda map - Copy

Mu igenzura riherutse gukorwa n’ababishinzwe barimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ryerekanye ko hirya no hino muri kariya karere hakigaragara ikibazo cy’umwanda haba k’umubiri ndetse no mu ngo.

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe isuku n’isukura witwa Frank Mugabo yabwiye Umuseke ko hari ibyakozwe ngo kiriya kibazo kigabanuke ariko ngo kiranga kigakomeza kuhagaragara.

Yemeza ko bazakomeza gushyiraho imbaraga kugira ngo kiriya kibazo kigabanuke ndetse gicike.

Ati: “ Hari ibimaze gukorwa mu uguteza imbere isuku ariko hari byinshi mu by’ukuri tuzakomeza guhugurira abaturage mu kugira isuku yo k’umubiri n’iyo mu ngo zabo.

Umwaka ushize ubwo Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga Akarere ka Kirehe, yanenze isuku nke yabonye mu baturage.

Umukuru w’igihugu yanenze ubuyobozi bwa kariya Karere, avuga ko bigayitse mu gihugu cy’u Rwanda.

Icyo gihe yaboneyeho gusaba abayobozi bose gukora ibishoboka byose kiriya kibazo kigashira mu baturage.

Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage ibihumbi 340 368 batuye mu midugudu 612. Ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish