Digiqole ad

Piano yashinze icyo yise ‘Hope For The Youth’

 Piano yashinze icyo yise ‘Hope For The Youth’

Sheja Olivier cyangwa se Piano nkuko bakunze kumwita, ni umwe mu batunganya umuziki w’abahanzi nyarwanda ‘Producer’. Kuri ubu yamaze gushinga umuryango uzajya uvuganira urubyiruko ndetse avuga ko ari urubuga rwa buri munyarwanda.

Sheja Olivier uzwi nka Piano
Sheja Olivier uzwi nka Piano

Mu magambo maremare, Piano yasobanuye byimitse icyo uwo mushinga yamaze gushyira hagaragara ugamije n’icyo uzafasha urubyiruko.

Mu kiganiro na Umuseke , yagize ati ”Hope For The Youth ni umuryango utegamiye kuri leta utabogamiye ku mahame y’ishyaka cyangwa umupaka w’idini runaka.

Ni umuryango kandi ufite imiryango ifunguye kuri buri rubyiruko rwifuza kuba umunyamuryango uhoraho cyangwa udahoraho.

Ukaba umuryango uharanira inyungu rusange z’ urubyiruko rwo mungeri zitandukanye rufite ikizere cy’ejo hazaza binyuze mukwiyubakamo ubushobozi gushyigikirana no guteza imbere”.

Avuga ko ibitekerezo by’indashyikirwa by’urubyiruko muri gahunda yo gutegura u Rwanda rw’ejo hazaza rwiza . Umurongo w’ibikorwa by’umuryango Hope for The Youth, bizagira aho bihururira n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Cyane ko ikigenderewe cyane muri Hope For The Youth ari ubuvugizi kuko urubyiruko rwamenyekanye mu buryo butandukanye rufite uruvugiro abahanzi n’ibindi byamamare bitandukanye nk’indorerwamo za rubanda.

Umuryango Hope For The Youth uzakorana nizo ngeri zose mugusakaza ubutumwa burimo kubafasha kumurika no kugeza kure ibitekerezo byabo bagatanga.

Ariko n’ubutumwa bugamije guhugura no gukangurira urubyiruko guhimba imirimo, gukora cyane muri gahunda yo kwiteza imbere bivuye mu mbararaga z’imitekerereze izarema ibitekerezo bizima kuko ejo heza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko rwa none.

Akomeza agita ati “Nka Hope For The Youth ibanga twakwibira urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu Rwanda no mu mahanga, ni uko kuri buri wese ubishaka umwaka wa 2016 ari umwaka w’amahirwe yo kwiteza imbere yabigeraho.

Byose biva mugukarishya imitekerereze n’imyumvire. Habayeho igihe cyo kubohora i gihugu ubu turi mu gihe cyo gufasha mu kubaka igihugu cyacu”.

Piano wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye kubera kumuvuga kenshi mu bihangano byabo, akomeza avuga ko ibi ntacyo bizabangamira akazi akora ko gutunganya indirimbo z’abahanzi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nice idea Piano. nubikorana umwete ukabikora neza bizagera kuri bizane impact.

Comments are closed.

en_USEnglish