Congo: Imirwano hagati ya FARDC na FDLR batanu bahasize ubuzima
Mu gace ka Kabambare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 ugushyingo rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 6 mu mirwano yahuje Ingabo z’Igihugu cya Congo Kinshasa zizwi ku izina rya FARDC(Forces armées de la République démocratique du Congo) n’Inyeshyamba za FDLR (Forces démocratiques pour la libération du Rwanda).
Mu mirwano yaraye ibahuje abantu bagera kuri batanu bitabye Imana harimo 2 bo muri FARDC na 3 bo muri FDLR . Ibi bikaba byabereye mu karere ka Kabambare mu ntara ya Maniema aho barasanye bigatinda.
Nkuko bitangazwa n’abagize Sosiyete sivile ya Saramabila Inyeshyamba za FDLR zateye ahitwa Mulanda ahagana mu ma saa tanu z’ijoro, aho Ingabo za FARDC zikibyumva zahise zimanuka mu rwego rwo kurinda ako gace. Mukuhagera basanganijwe urufaya rw’amasasu maze rwambikana mu gihe kingana n’amasaha 5.
Kubera iyo mirwano ikaze abaturage bahise bahungira mu duce twahitwa Kayembe na Wamaza duherereye mu bilometero 20 (20 km) y’aho imirwano yabereye nkuko byatangajwe na n’iyo Sosiyete sivile ya Sarambila, Bakaba bemeza ko imwe mu miryango itegamiye kuri leta( NGO) yasabye abaturage ko bava aho ngaho bakerekeza Wamaza mu rwego rwo kugira umutekano usesuye.
Nkuko bikomeza gutangazwa na Sosiyete sivile Saramabila ngo umutekano ukaba wamaze kugaruka muri ako gace. Twabibutsa ko ibyo bibayeho nyuma y’uko hari hapfuye abandi bantu bagera kuri 6 bapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 10 Nyakanga muri uyu mwaka barimo abasirikare 5 b FDLR n’umusivile umwe nubundi muri ako gace ka Kabambare mu ntara ya Maniema.
INEZA Douce
UM– USEKE.COM