Gaby Kamanzi nta rushanwa na rimwe ngo yakwitabira mu Rwanda
Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi na benshi mu ndirimbo zihimbaza Imana, avuga ko nta rushanwa na rimwe ashobora kwitabira mu marushanwa abera mu Rwanda keretse abaye ari mu kanama nkemurampaka ‘Judge’.
Mu minsi ishize nibwo byagarutsweho cyane kuba Tonzi yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Supera Star.
Abantu bakavuga ko n’irushanwa hari abahanzi baririmba gospel bashobora kuba baryitabira baramutse batoranyijwe niba abandi baziririmba bashobora kuba baba abakemurampaka.
Mu kiganiro na Umuseke, Gaby Kamanzi yatangaje ko kuri we adashobora kuba hari irushanwa yakwitabira. Ahubwo bikunze ko ahubwo nawe yaba umu Judge.
Yagize ati “Kwitabira irushanwa iryo ariyo ryose ridafite aho rihuriye n’indirimbo zihimbaza Imana sinshobora kuryitabira.
Keretse wenda mu gihe ahubwo bambonamo ubuhanga bwo kuba hari icyo nakora mu bagize akanama nkemurampaka.
Naho kuba najya mu irushanwa nkajya guhatanira igihembo runaka mu irushanwa ryamamaza ikintu icyo aricyo cyose ntaryo najyamo”.
Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Amahoro’, ‘Wowe’ n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Ni n’umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bamaze kwegukana irushanwa rya Groove Awards inshuro zigera kuri ebyiri muri eshatu rimaze ritangiye mu Rwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uku nukwishongora
Wajya gukemura impaka se zibyo utemera nyine.no kuririmba ubwo nabyo wabikora
Baba besha nigute muvuga ko muririmbira imana mwarangiza mukazigurisha??ndavuga indirimbo z’IMANA.
Comments are closed.