Digiqole ad

Hari abatishimira uburyo hitabwaho gusa ibyago by’Abanyaburayi

 Hari abatishimira uburyo hitabwaho gusa ibyago by’Abanyaburayi

Ubufatanye bugaragara cyane iyo ari i burayi

Kuva mu Bufaransa haba ibitero byahitanye abantu 129 mu mpera z’Icyumweru gishize, amahanga yoherereje kiriya gihugu ubutumwa bwinshi bwo kubafata mu mugongo.

Ubufatanye bugaragara cyane iyo ari i burayi
Ubufatanye bugaragara cyane iyo ari i burayi

Mu bohereje ubutumwa harimo abayobozi b’ibihugu by’Africa bagaragazaga ko bababajwe n’ibyabaye kandi biteguye kuzatanga umusanzu mu guhangana n’abakora iterabwoba mpuzamahanga.

Nubwo bimeze gutya ariko, hari abantu benshi bibaza impamvu iyo muri Africa habaye ibyago nka biriya Abanyaburayi baterekana akababaro n’ubufatanye nk’uko Africa ibigenza iyo bibaye i burayi.

Urugero rutangwa ni ukuntu Abanyaburayi bitwaye ubwo ibyihebe bya Al Shabab byateraga muri Kaminuza ya Garissa nk’uko The Christian Science Monitor yabyanditse. Hapfuye abantu 148 barimo abanyeshuri n’abakozi biriya Kaminuza. Igikuba cyacitse muri Kenya n’inkengero zayo gusa, iburayi yari inkuru idasanzwe cyane.

Ibinyamakuru by’i Burayi ndetse n’abayobozi baho ntibahaye umwanya munini ibyabaye muri Garissa nk’uko byagenze kuri Charlie Hebdo cyangwa ibiri kuba ubu i Paris.

Abayobozi b’Africa batandatu bagiye mu Bufaransa kwifatanya n’Abafaransa nyuma y’igitero cyagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo.

Abanyakenya bababazwa n’uko ubwo Al Shabab yagabaga igitero kuri Kaminuza ya Garissa nta muyobozi wo muri Africa n’umwe wigeze ahagera ngo afate mu mugongo abarokotse. Ngo na Perezida Uhuru i Garissa ntiyahakandagiye.

Bamwe bibaza impamvu nta muyobozi wo mu bihugu by’u Burayi n’Amerika ujya ugira icyo avuga gikomeye ku rupfu rw’ abantu Boko Haram yirirwa yica muri Nigeria, Cameroun n’ahandi igaba ibitero.

Kugeza ubu Boko Haram imaze kwica abarenga ibihumbi bibiri ariko ntawe ubitindaho ku bayobozi b’isi gusa ku byabaye kuri Charlie Hebdo n’ibiri kuba i Paris ubu nibyo ntero y’isi yose.

Abanenga ubu busumbane bavuga ko isi iteye nabi ku buryo amaraso y’abantu bose wagira ngo si amwe, bakavuga ko ubu busumbanye butareshyeshya kiremwa muntu nabwo buri mu mpamvu zituma habaho iterabwoba.

Mu gihe ngo hakiriho ubusumbane butareshyeshya umuntu n’undi ngo nta na rimwe isi izabura iterabwoba cyangwa ngo ibone amahoro arambye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ibi babyita amatiku!!!

    1. Birasanzwe ko iyo umukene mubuzima busanzwe agize ibyago yimenya
    2. Birasanzwe ko iyo uwifashije agize ibyago atabarwa kandi akihanganishwa

    Tujye tureka byacitse ahubwo turebe ibidufasha, ngirango France ntawe yasabye ngo ayifate mumugongo, ahubwo France nk’igihugu cyifashije abantu bihutiye kwerekana ko bari kumwe nacyo kandi bababajwe nibyabaye.

    Nonese mu Rwanda hapfa bangahe umunsi kuwundi? kuki hapfa umukire cg umuyobozi kanaka ibintu bikadogera? ariko umukene yapfa ntihagire numenya icyabaye?

    Nitujya kuvuga tujye duhera iwacu tureke gusimbuka ngo tujye kure iyo bigwa. ibi nibintu bisanzwe mubuzima bwa muntu

    • Ariko ni ibisanzwe rariko! Reka turebe hafi iwacu. Kuki iyo abakomeye bakoze ibirori (rimwe na rimwe bitanafite icyo bivuze kuri sosiyete Nyarwanda) mubyandika? Kuki se iyo umuntu ukomeye yapfuye, mwese abanyamakuru mwihutira kwandika ibye?

      Birasanzwe rero ko udafite icyo afite, ntawe umwitaho cyangwa ngo amurebe n’irihumye! Kandi iki ni igihamya kidasubirwaho ko isi yacu ikabije ubusumbane.

  • Oya Mugisha we, ntugahunge ibibazo ngo ubigire ibisanzwe! Keretse niba wumva n’ubwo bwicanyi bwose buvugwa ari nta kibazo, ari ibisanzwe!! Nange ndemeranya n’uwanditse inkuru ko n’ubwo busumbane mu kureba, kuvugira no kurinda ikiremwa muntu bushobora kuba intandaro y’ubugizi bwa nabi ariko simbushyigikiye kuko hari ubundi buryo bwinshi bwo gukemura ibibazo.

  • Jyewe mumbabarire Ariko ndababwiza ukuri uko mbona iki kibazo. Ibya Africa bimeze nka wa mwana murizi. Intambara za Africa zabaye akarannde. Ikindi ni twebwe ubwacu twicana. Abarundi bica Abarundi, abanyarwanda bica abanyarwanda, congo:inzara imaze abaturage kubera abategetsi bareba inda zabo…. (Muzumve indirimbo ya Alpha Blonde yitwa Imbecile). Nta muntu wo hanze udutera. Ubwo rero abanyaburayi icyo badukorera badufatira ibihano kuko kuza kudufata mu mugongo byabahoza mu nzira. Naho ibya Garissa/Kenya; na nyiri gihugu ntaho yagiye, numvise ngo batinze gutabara kuko indege yari yajyanye ba nyakubahwa mu biruhuko. Et Alors! !! Que ce que vous voulez qu’ils fassent???? Franchement !!! Soyons raisonable.

  • hahahhahhahahhhhaha ntimukandwaze pe baravuga ngo abafite bazongererwa naho abadafite bazanyagwa n utwo bafite afrikaaaa nuko nyine agati kateretswe n Imana katavaho nyine naho ubundi bakayirimbuye ikavaho kuko iyo umukire aturanye n umukene abaziko azanjya ahora amusaba. nukuvuga ngo ibyago byacu ntacyo bibwiye abanyaburayi .

  • mwari muziko ko muri mali batanze iminsi 3 yi kiruhuko kubera abafaransa bapfuye? kandi ubwo muri kenya ntanu mu president numwe wabahumurije,erega abanyafrica wagirango ntabwo twuzuye mu mitwe namwe mundebere ukuntu francais byacitse… wagirango umunyafrica yaremewe gupfa

  • Iyo umuntu atihesheje agaciro nta we ukamuha. Mwirirwe

Comments are closed.

en_USEnglish