Digiqole ad

Uganda: Mayor wa Kampala yafashwe, umunyamakuru araraswa

 Uganda: Mayor wa Kampala yafashwe, umunyamakuru araraswa

Mayor Lukwago si ubwa mbere afungwa na Police

Kuri uyu wa mbere ubwo Police ya Uganda yajyaga gufata Erias Lukwago usanzwe ayobora Umurwa mukuru, Kampala, habaye rwaserera hanyuma amasasu aravuga. Umunyamakuru witwa Enock Tugonza wakoreraga Televiziyo yitwa Delta TV yakomerekeye cyane muri ibi bibazo atewe amabuye.

Mayor Lukwago si ubwa mbere afungwa na Police
Mayor Lukwago si ubwa mbere afungwa na Police

Isasu rimwe ryafashe  umuntu mu bari hafi aho riramuhitana.

Amakuru na NTV aravuga ko iriya rwaserera yatewe n’uko Police yashakaga kuvana Lukwago mu nzu ya Leta yabagamo nka Mayor ariko we arabyanga.

Mu kubyanga habayeho gushyamirana bituma Police irasa. Mu mpera z’icyumweru gishize mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda habereye impaka nyinshi zerekeye uburyo Mayor wa Kampaka ashyirwaho ndetse n’urugero rw’ububasha afite.

Ubwo yasabwaga kuva mu nzu yahawe na Leta, Erias Lukwago yavuze ko bamutunguye atari azi ko ashobora gusohorwa mu nzu igitaraganya.

Uyu muyobozi mu myaka yashize yavuzweho gukorana bya bugufi ba Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Museveni. Besigye ubu ari kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ku nshuro ya kane.

Mubo bahanganye cyane harimo Perezida Yoweli Museveni, Amama Mbabazi na Prof Venansius Baryamureeba.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=1Synvf44Jwg” width=”560″ height=”315″]

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngaho daaaa, nimwumve ibiri kubera muri Uganda, none ngo M– USEVENI nabe ariwe uba umuhuza mu kibazo cy’iburundi!!! Wajya guhuza abandi bahanganye mu kindi gihugu, mu gihe nawe iwawe Leta irimo kurasa abo mutavuga rumwe muri Politikii???

    Yego nta muhanuzi mu be ariko se? Ibyo kuba M– USEVENI yaba umuhuza mu kibazo cy’uburundi nibabishyire iruhande, bashake undi muhuza, ushobora kuba ari muzima adafite ubusembwa kandi arangwa n’amatwara ya Democratie nyayo.

    Icyakora mu Bugande bo ni abana beza, abarwanya Leta barafatwa bagakubitwa bakanafungwa ariko ntabwo bigera bafata imbunda cyangwa ngo bafate za grenade ngo bajye kuzitera mu bantu bari mu mujyi wa Kampala cyangwa mu cyaro nk’uko mu Burundi babigenza.

    Abarundi bagomba kuba bafite umwihariko wabo utumvikana kugeza ubu, ntibyumvikana ukuntu umuntu afata grenade akajya kuyitera mu modoka, mu kabare, mu rubyiniro, harimo abantu atazi neza abo aribo ndetse ku buryo hashobora kuba harimo na benewabo.

    • NTEKEREZA KO ARIYO MPAMVU “INTUMWA PAUL” YAVUZE NGO “TURWANA N’IBINYABUBASHA”; ibaze nawe ikintu kigufata kikakumvisha ko ushobora kwanga ubuzima bwawe n’ubw’abandi bantu b’inzirakarengane, ukiturikirizaho igisasu (Paris), ukagitega mu ndege (Egypt), ukagitera mu modoka (Burundi), etc, etc, etc

  • Ibi byose byerekanako Museveni ananiwe kutobora doreko amaze imyaka irenga 28.Aho bukera birabanko mu Burundi.

Comments are closed.

en_USEnglish