Muri iki gihe ngo kuba muremure ntacyo bikimaze – Ubushakashatsi
Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, kuba muremure byari akarusho kuko byatumye umuntu abasha gusoroma imbuto zo kurya ku biti birebire. Kuba muremure kandi byatumaga abasha kureba kure akabona ibikoko byo guhiga ndetse no kumenya niba nta cyago nk’inkongi cyangwa inyamaswa y’inkazi byamugeraho biturutse kure. Ariko ubushakashatsi ubu buravuga ko kuba muremure muri iki gihe no mu kizaza ngo ntacyo bikimariye cyane mu ntu, ahubwo abagufi ngo nibo bagira isi nziza.
Umushakashatsi witwa Arne Hendriks yemeza ko muri iki gihe kuba muremure nta kintu gifatika bikimaze nka mbere.
Uyu mushakashatsi yemeza ko muri iki gihe kugira sentimetero 50 z’uburebure aribyo byaba byiza kugira ngo muntu abashe kubyaza umusaruro umutungo kamere w’Isi mu buryo burambye.
Yemeza ko kuba muremure muri iki gihe bitagendanye n’ibyo Isi yifuza ngo igire amajyambere arambye.
Kuri we ngo Isi izahura n’akaga nikomeza kugira abantu barebare kandi benshi. Arne Hendriks yemeza abantu baramutse bafite 50Cm z’uburebure bakoresha gusa 2% by’umutungo kamere w’Isi.
Abatuye isi ubu barabarirwa kuri miliyari zirindwi, abavuka n’ababyiruka abenshi ngo bagenda baba barebare kurusha mbere, kuri uriya mushakashatsi ibi ngo ni akaga mu gihe kizaza.
Uburebure bwabo ngo butuma barya byinshi, bakoresha ibintu byinshi, bafata umwanya munini, bakoresha ibintu binini n’ibindi bintu byose bishyira isi ya none na cyane cyane izaza mu kaga.
Arne yemeza ko ubu kuba muremure ntacyo bikimariye abantu n’ikimenyimenyi ngo ikizere cyo kubaho ku bantu barebare kiri hasi ugereranije n’icy’abantu bagufi.
Arne ati “Muntu aramutse areshya na 50Cm, urunyanya rumwe rwakora isosi ihagije ku muntu umwe kandi inkoko imwe itetse yajya ihaza abantu benshi cyane. Ariko ku bantu barebare nk’abahari ubu ni ibindi bindi.”
Abarebare bagabanuka bate?
Mu buryo abona bwakoreshwa mu kugabanya kwiyongera k’umubare w’abantu barebare ni ugutera imiti yagabanya imikurire ndetse no mu kugabanya imikorere y’urusobe rw’uturemangingo fatizo(DNA).
Nubwo uyu munyabugeni avuga ko kuba mugufi byatuma n’ubwonko bw’abantu buba buto bityo ubwenge bwo gukoresha umutungo w’Isi vuba bukagabanuka, abandi bahanga bemeza ko nta shingiro bifite kuko ngo mu myaka ibihumbi 20 ishize, abantu bari bafite ubwonko buto ariko bitababujije kuba abanyabwenge no gukora ibyo ab’uyu munsi tukigenderaho.
Kuri we ariko ngo igitekerezo cye kigomba guhabwa agaciro, abantu bagatangira gutekereza ku kamaro n’akarusho ku kuba mugufi kurusha kuba muremure.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Bwana NIZEYIMANA ndakunenze kubera iyi statment “Mu ntangiriro z’amateka y’abantu, kuba muremure byari akarusho kuko byatumye umuntu abasha gusoroma imbuto zo kurya ku biti birebire”.Tubwire aho ubivana (resource),ahubwo nkeka icyatumaga basoroma imbuto aruko bari bazi kurira…
Ari uwakoze ubwo bushakashatsi, ari uwabyanditse muri iki kinyamakuru, mwese mumenye ko Imana yonyine ariyo ifite ijambo ku mibereho ya muntu.
Ibindi ni amagambo adafite icyo yahindura na GATO ku mugambi w’Imana ku bantu.
Mukomeze inzozi zanyu!
ntibintangaje ko uwabyanditse yaba afite complexe d inferioritE kuko ari nyangufi,kandi wabona ari intwaro yo kwangiza self esteem y abirabura kuko nibwo bwoko burebure kuri iyi si,nibwo bugira abarebare benshi kandi umuzungu arwanya ikiza cyose kiri ku mwirabura iyo we abona atagifite,hambere bavugagako umwirabura atari attractive,ari we mubi mu moko yose,nyamara bakoze uko bashoboye ngo babashe guha bene wabo b abazungu imiterere y abirabura ngo babe attractive,hah ubu kukubaga bakaguteramo ibikuza iminwa ikaba minini nk iy umwirabura,no kuguteramo silcone ukagira ikibuno nk icy umwirabura birakosha,babyishyura ibihumbi n ibihumbi ngo batere nk abirabura babe attractive nk abirabura nyamara mbere batarabona uburyo bwo kubigira nabo bakumvishaga uburyo iyo minwa ibyibushye n amabuno abyibushye ari bibi bikugira mubi,hah ishyari.com
None se umuntu areshya na 50cm…..inkoko ikagumya ireshya uko ireshya, ubwo ntiyamurya. Uwo muntu se yazajya aragira inka gute?
Ngo aragira inka kandi bageneye inkoko. urashinyagura
Comments are closed.