Paris: Ibitero by’ibyihebe byahitanye abantu bagera ku 127
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, mu gihe Abafaransa benshi bari bahugiye ku mupira wahuzaga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubufaransa n’iy’Ubudage, ndetse abandi bari mu myidagaduro inyuranye ibitero by’ibyihebe byibasiye ibice binyuranye by’umurwa mukuru Paris byahitanye abagera ku 127, ndetse bikomeretsa abakabakaba 200. Ubufaransa bwinjiye mu bihe bidasanzwe, ndetse bufunga imipaka.
Amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ aravuga ko byibura abantu 127 basize ubuzima muri ibi bitero, 180 barakomeraka, gusa ngo hakaba harimo 80 bakomeretse cyane ku buryo imibare y’abahitanywe n’iki gitero ishobora kwiyongera. Hamwe na hamwe, aba bagabye ibitero banabanje gushimuta abantu gusa baza kubamburwa n’ingabo z’Ubufaransa zanahitanyemo ibyihebe 8.
Ibi bitero byagabwe mu Mujyi wa Paris, ari nabyo bitero by’iterabwoba bikomeye uyu Mujyi uhuye nabyo byasize ingaruka nyinshi, uretse ubuzima bw’abantu, Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yahise ahagarika ingendo yari afite, zirimo n’inama y’ibihugu 20 byambere ku Isi bikize igomba kubera muri Turukiya. Ku rundi ruhande kandi Perezida wa Irani nawe yahagaritse urugendo yari afite mu Bufaransa.
Hirya no hino ku Isi, abayobozi b’ibihugu, abakuru baza Guverinoma n’abavugize b’ibihugu bitandukanye bagiye bihanganisha Ubufaransa.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yihanganishije imiryango n’inshuti y’ababuriye ababo mu bitero by’i Paris, ashimangira ko igihe kigeze ngo Isi yunge ubumwe mu kurwanya iterabwoba.
Ubu butumwa bwo kunga ubumwe mu kurwanya iterabwoba, nibwo butumwa nyamukuru n’abakuru b’ibihugu byinshi ku Isi nka Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe wa Israel, uw’Ubwongereza n’abandi bagarutseho.
Perezida w’Ubufaransa Hollande wari wagiye kureba umupira wahuzaga Ubufaransa n’Ubudage, yahise akurwa muri Stade byihuse, ndetse nyuma anasura ibice binyuranye byaberemo ibitero.
Perezida Hollande yatangaje ibihe bidasanzwe mu Bufaransa, asaba ko imipaka ifungwa kugira ngo hatagira abandi bagizi ba nabi binjira, ndetse n’abagize uruhare mu bitero byabaye batarafatwa boye guhunga. Holland kandi yasabye Ubufaransa buhita bufata ingamba zikarishye, kandi bugashyiraho amategeko akomeye, no azafasha mu kuranduta iterabwoba. Uretse ibyo, abasirikare n’Abapolisi barenga 1 500 bongewe mu duce nyaburanga tw’Umujyi wa Paris kugira ngo hatagira ibitero bihagabwa.
Kuri uyu wa gatandatu, Perezida yatumije Abaminisitiri bose n’abandi bayobozi bakuru mu Bufaransa kugira ngo bashakire umwanzuro ibitero by’iterabwoba bikomeje kubibasira.
Biravugwa ko ibyihebe byakoze biriya bitero mu rwego rwokwihimura kubera ko Ubufaransa bwagabye ibitero muri Syria ku mutwe wa Islamic State.
Ahagabwe ibitero uko ari hatandatu:
– Le Carillon bar, 18 rue Alibert: Habaye igitero cy’abitwaje imbunda barashe abantu;
– Le Petit Cambodge restaurant, 20 rue Alibert: Igitero cy’abitwaje imbunda barashe abantu;
– Stade de France, St Denis, mu Majyaruguru ya Paris – Hafi y’ahaberaga umukino wa gishuti habaye uguturika gukomeye;
– La Belle Equipe, 92 rue de Charonne, 11th district – – Igitero cy’abitwaje imbunda barashe abantu;
– Bataclan concert venue, 50 boulevard Voltaire, 11th district –Igitero cy’abitwaje imbunda barashe abantu bafata abandi bugwate;
– La Casa Nostra restaurant, rue de la Fontaine au roi, 11th district-Igitero cy’abitwaje imbunda barashe abantu;
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Muhindure umutwe w’inkuru,stade ntawahapfiriye,4 bapfiriye hanze yayo
Ese hali ubona ko biliya byihebe byaba bituruka kuli “ISIS” nk’uko abafaransa na za Televisions z’abazungu zishaka kubihitisha? Nyamara umuntu abona biliya byihebe bitaragiye byitwikiriye nk’uko abayisilamu babikora! Kandi ejo nijoro ntabwo iyo ISIS yigeze yishyiraho icyo gitero, ngo ihereko icyemera nk’uko yahereyeko yivuga indege ya Russia yahanuwe mu kirere.. Kandi mulibuka ko mu bwongereza haherutseyo abantu benshi bigaragambije bamagana Capitalism (Ubukungu bwa Mpatsibihugu) bumonga imibereho y’abangereza. Iyo urebye ibyo lero, ubona baliya bateye i Paris ali abafaransa nyilizina barambiwe iyo capitalisme, bagahitamo lero kwiyahura kugirango nibura iyo message izagere ku Bafaransa nabo barwanire guhindura uko babayeho, bagire ubuzima bwiza!!! Biliya bitero by’i Paris ntaho bihuliye na ISIS. Biliya bitero bya Paris byagiye byibasira ahantu abifite bagiye kwinezeza, nko muli Stade ya Football, muli bar yitwa cambodia, muli cioncert kunezea amatwi kandi abandi bakomeza gusonza, n’ahandi nk’aho! Murebe neza murasanga iyo Capitalism nayo igeze ahalindimuka aliyo mpamvu ikomejje kuza kwiba muli Africa banasemba inzirakarengane, kugirango bo bibereho!!
Ubusanzwe ibintu nka kiriya i Paris ntibishoboka kubera uburyo securite yaho ikora. Niba byashobotse, ababiteguye bafite ibyitso mu nzego z’umutekano. Byakozwe na bamwe mu bafaransa batishimiye uko bayobowe, bareke kujijisha amahanga ngo ni ba islamiste bateye.
Pole ku bavandimwe b’abafaransa
Comments are closed.