US yemeza ko yishe umurwanyi wa ISIS witwa Jihad John
Minisiteri y’ingabo za US yitwa Pentagon yemeza ko yishe umurwanyi wa Islamic State uzwi cyane ku izina rya Jihad John. Iyi Minisiteri ivuga ko yizeye ku gipimo kingana na 99% ko uwishwe ari Muhammed Emwazi uzwi ku isi yose nka Jihad John. Uyu musore ngo bamwiciye muri Syria.
Inzego z’ubutasi za US n’u Bwongereza na USA zimeza ko zakoranye bya bugufi kugira ngo uriya musore w’imyaka 27 yicwe.
Jihad John ngo yishwe na missile yarashwe ubwo yari asohotse mu nzu arimo nk’uko Daily mail yabyanditse.
Uyu musore wahoze yiga mu Bwongereza yagaragaye kenshi kuri murandasi aca amajosi y’abanyamakuru, ba mukerarugendo n’abandi bakomoka mu bihugu by’u Burayi, USA na Aziya mu rwego rwo gukura umutima no kwerekana urwango Islamic State ifitiye abantu bose bakomoka muri iriya migabane.
Umuryango w’uyu musore wimukiye i London afite imyaka itandatu y’amavuko. Umwe mu barimu be yabwiye The Sun ko yari umunyeshuri mwiza wakundaga amasomo ariko no yatangajwe no kumenya ko yakuze akaba umugome.
Emwazi yize ikoranabuhanga n’itumanaho muri Kaminuza ya Westmister.
Nyuma yakoze muri kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga cyo mu gihugu cya Kowete aho yashimwaga nk’umukozi w’umunyamurava.
Mu mutwe wa IS ngo yari azwiho kuvuga make no guseka gake.
Yavukiye muri Kowete muri 1988 ubu akaba yari afite imyaka 27 y’amavuko.
Yishe abanyamakuru James Foley na Steven Sotloff bakomokaga muri USA, yica Abongereza David Haines na Alan Henning n’abandi barimo Peter Kassig, Abayapani Haruna Yakawa na Kenji Goto n’abandi bantu batandukanye harimo abasirikare bo muri Syria.
Aba bose yabishe abaciye imitwe hanyuma amashusho akayakwirakwiza kuri murandasi.
UM– USEKE.RW