Abayoboye Akarere ka Rubavu kuva 2006, ibyo bakoze n’ibyabananiye
Tariki 31/12/2015 nibwo abagize komite nyobozi z’uturere bazaba barangiye manda zabo amatora y’abazabasimbura ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Akarere ka Rubavu kuva 2006 kamaze kuyoborwa n’abayobozi batanu muri manda ebyiri. Kuva kuri Barengayabo Ramadhan mu 2006 kugeza kuri Jeremie Sinamenye uriho ubu abaturage babwiye Umuseke ibyo babibukiraho bakoze n’ibyabananiye biba no mu byatumye begura.
Augustin Mugiraneza, Bonaventure Bizimana, Eraste Niyibizi ni bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke bagenda bagaragaza ibyo bibuka byakozwe n’ababayoboye n’ibyabananiye.
Mu 2006 havanwaho icyari Perefegitura ya Gisenyi hagashyirwaho Akarere ka Rubavu abagatuye bavuga ko kari gafite ibibazo byinshi birimo isuku nke cyane, ikibazo cy’ibikorwa remezo bicye, inyubako zishaje cyane mu mujyi, imihanda mibi….
Barengayabo niwe wabanje
Ramadhan Barengayabo yari amaze igihe gito ayobora Intara ya Gisenyi, yahise ahabwa kuyobora Akarere ka Rubavu yibukirwa kuba yarahereye ku bikorwa byo gusana imihanda hakoreshejwe uburyo bwo kuyitsindagira n’itaka ryabugenewe.
Aba baturage bavuga ko abatuye mu gace ka Mbugangari bamwibukiraho kuba ariwe wihutishije ibyo kubagezaho amashanyarazi bari bemerewe na Perezida Kagame mu 2003 yiyamamariza kuyobora igihugu.
Yibukirwa kandi ku gutangira ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi hasigwa amarangi amazu ari mu mujyi.
Kubwa Barengayabo nibwo ikipe y’umipira w’amaguru ya Etincelles yari ifite imbaraga yitabwaho cyane n’Akarere, hashyizweho Parking y’imodoka mu mujyi wa Gisenyi iyi yakuweho na Mayor Bahame Hassan ngo hubakwe isoko rya kijyambere mu 2010.
Bamwe mu bakozi bakoraga mu karere icyo gihe bavuga ko Barengayabo nubwo yakoranaga n’abaturage neza ariko ngo ntiyari abanye neza n’abakozi b’Akarere.
Bonaventure Bizimana avuga ko abaturage ba Rubavu bafata Barengayabo nk’umuyobozi washyiraga mu gaciro cyane cyane akumva ibibazo by’abaturage akanaba ku ruhande rwabo.
Bivugwa ko yegujwe atarangije manda ye kuko nta mpamyabushobozi y’amashuri yisumbuye, iyi yaje kubona mu 2008.
Twagirayezu Pierre Celestin
Mu 2008 Barengayabo yasimbuwe na Pierre Celestin Twagirayezu wari usanzwe ari umukozi mu karere ka Musanze.
Twagirayezu yibukirwa ku gushyira imbaraga mu isuku y’Umujyi wa Gisenyi yasaga n’iyananiranye.
Twagirayezu yasenyesheje amazu ashaje yifashishije TIG mu rwego rw’isuku.
Uyu mugabo yategetse kandi ko ku mazu yose y’ubucuruzi ari ku muhanda uwariwo wose ku ibaraza hajyaho amakaro, umwanzuro utarashimishije abatuye mu mujyi wa Rubavu muri icyo gihe kuko bavugaga ko amakaro ahenda cyane.
Yibukirwaho kuba ariwe wimuye imiryango ibarirwa mu gihumbi yari ituye mu manegeka ya Gishwati.
Twagirayezu niwe wateje ibiti byinshi ku mihanda n’amashyamba. Mu gihe cye kandi yatangije gahunda ya VUP n’ubudehe bigatanga umusaruro ugaragara.
Yeguye muri Gashyantare 2010, abaturage bavuga ko nubwo hari byiza byinshi yakoze ariko ngo yafataga imyanzuro ahubutse, cyane cyane mu gusenya amazu. Bavuga ko iyamukozeho ari iy’umunyemari witwa Ndegeye wasenyewe Hotel Palm Beach bigateza impagarara cyane.
Abatebya bavuga ko ngo yajyaga abwira abantu ngo ‘Mwubake inzu nk’iya Papa’ kuko se afite igorofa mu mujyi wa Gisenyi.
Bahame Hassan we yarafunzwe
Nyuma ya Twagirayezu haje Hassan Bahame aba ariwe urangiza manda ya mbere y’abayobozi b’uturere mu karere ka Rubavu ahita aniyamamariza manda ya kabiri mu 2011 ariko ntiyayirangiza kuko yarezwe ibyaha akanakurikiranwa n’ubutabera ndetse akanafungirwa igihe gito muri gereza ya Gisenyi.
Abatuye Rubavu bavuga ko Bahame aje yakomeje umurongo wo guteza imbere imyubakire y’amagorofa mu mujyi wa Gisenyi, akanafasha abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu imiryango 1 200 bakabona aho bimurirwa.
Mu gihe cye amahoteli yariyongereye cyane i Rubavu agera kuri 20 n’ibikorwa by’ubukerarugendo biriyongera.
Gusa mu gihe cye nibwo hagaragaye ikibazo cya ruswa ihora ishinjwa abayobozi batandukanye bafata ibyemezo mu karere ka Rubavu. Aha byari bishingiye ku isoko ryatanzwe ngo hubakwe isoko rya kijyambere rya Rubavu. Ibi byabagejeje no mu butabera ndetse byeguza komite nyobozi yose.
Abaturage bavuga ko Hassan Bahame atahaye cyane agaciro ibibazo byugarije abaturage, muri VUP havuzwe cyane imikorere mibi mu gihe cye aho miliyoni zirenga 100 zaburiwe irengero ndetse n’ikibazo cy’isuku nke cyongera kuvugwa.
Abaturage bavuga ko habayeho kubizeza ibitangaza nk’isoko rya kijyambere rya Gisenyi, urwibutso rwa Komini Rouge n’urwa Nyundo, ndetse mu mihigo y’Uturere Rubavu ntiyigeze iza mu myanya myiza.
Nyuma ya Bahame hajeho umugore wa mbere
Yitwa Marie Jeanne Kaduhoze, yari agiyeho by’agateganyo yamaze amezi atatu gusa, muri iyo minsi yariho Akarere ka Rubavu kafashe umwanya wa 15 mu kwesa imihigo, gusa abaturage benshi b’Akarere ka Rubavu yavuyeho bataranamuca iryera kuko yamaze igihe gito cyane.
Jeremie Sinamenye niwe uri mu kibuga
Abaturage bavuga ko ubu we bigoye kumuha amanota kuko akiri mushya, akaba yaraje akndi atunguranye kuko yari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Kanama Catholique.
Gusa bavuga ko ari umuyobozi ufite ibakwe, gushaka gukora cyane, gukorana n’abandi bayobozi ariko biherekejwe no gushaka kugira ijambo rinini ku myanzuro rusange.
Sinamenye ubu yemerewe kuba yakwiyamamaza mu 2016 kuko itegeko rivuga ko “iyo umwe mu bagize Komite Nyobozi avuye mu mwanya hasigaye igihe kitarenze umwaka umwe (1) ngo manda irangire, umusimbuye afite uburenganzira bwo kwiyamamaza ku zindi manda ebyiri (2) zikurikirana.”
Abaturage barifuza iki?
Mu baturage Umuseke wegereye bahuriza ko bifuza umuyobozi ubegera kurushaho kandi wita ku gukemura ibibazo byabo kurusha ikindi.
Eraste Niyibizi avuga ko bakeneye umuyobozi kandi uzakorera hamwe n’abandi bayobozi mu mwuka mwiza kuko iki kiri muri bimwe mu byatumye nta muyobozi uramba i Rubavu.
Undi muturage Augustin Mugiraneza we avuga ko bakeneye umuyobozi uzashobora kubyaza umusaruro amahirwe Akarere gafite arimo ubutaka bwera, ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abandi baturage bavuga ko bifuza kandi umuyobozi uzashakira umuti ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije rubyiruko muri Rubavu, abana bata n’ikibazo cy’isuku mu mujyi wa Rubavu.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
10 Comments
Bravo Maisha, iki cyegeranyo ni cyiza yenda abazajyaho bareberaho aho abanje batsikiye
umuhungu wa ngarambe ntacyo yakoze
@Maisha, gabanya gusebanya ubyitirira abaturage, Bahame yarakoze kandi abaturage barabizi nubwo havutse ikibazo cya ruswa kandi yagizwe umwere kuri icyo kibazo. Pliz mujye mwubaha abayobozi bitangiye igihugu.
Ninde wakubwiye ko kwiba ari ukwitangira igihugu se ko ari ukugihombya ugisubiza inyuma! Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu muvandimwe! Bahame n’ubwo yamazeho igihekinini nta kigaragara yakoze ahubwo yasubije inyumaibyo abandi bakoze. Iriya mihanda ubona ntiyagiyeho baratangiye kuyikora uboana igihek inini yamazeho hariicyo yayikozeho se? Ziriya miliyoni zo muri VUP zaburiwe iriengero se ukeka zaragiye he?
Bravo maisha uretse ko campaign itaratangira. Turasaba Transperancy Rwda gukurikirana imikorere yuyu munyamakuru kuko ari mu basenya akarere ka Rbvu. Utaguhaye akantu ntuvuga. Ye we aba nyamakuru baba benshi.
Bahame uvuga nkuko byavuzwe niwe wayoboye igihe kirekire kandi ibikorwa bye birivugira twebwe abaturage ba Rubavu turamwemera.
UMUNYAMAKURU W’UM– USEKE YAGERAGEJE GUKORA IGERERANYA UKO UBUSHOBOZI BWE BUNGANA GUSA IKIRIMO USHINGIYE NO KU YANDI MAKURU YA RUBAVU UYU MUNYAMAKURU AGARARAGAZA KENSHI AMARANGAMUIMA YE NO KUDACUKUMBURA.AJYE AGERAGEZA GUHA UMWANYA ABAGENERWABIKORWA UBUNDI TWE ABASOMYI TWISESENGURIRE
Birababaje kuko umuturage nka kaneza utazi ko iyo mihanda ali UE bireba. Naho Bahame twe abacitse ku icumu tuzi icyo yatumariye. Naho ibindi no blablabla. VUP ntaho Mayor ahurira nayo.
njye ndashima muru rusange aba Bayobozi barakoze peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeesinkuze cyane kuko bose bafashije abanyarubavu guhindura imyumvire Rubavu oyeee.Abadashima bazegere abazi Rubavu uko yari imeze kera nuko ubu imeze.
ndashimira Bahame kuba yarabashije gutuma Abacu bazize Genocide yakorewe Abatutsi bashyingurwa mu cyubahiro.kubaka urwibutso nabyo abamusimbuye tubisabire bashyiremo agatege natwe abo bayobora tubibafashemo
mu gihe inkuru zandkwa hajye hajyam no gushishoza no kwandika ibintu birimo ukuri miriyoni zirenga ijana zo muri VUP ngo zaburiwe irengero heeeee!cyangwa harimo kwitiranga ibintu ni ya yandi baguriza abatishoboye muri iyi gahunda VUP bagatinda kwishyura!
Umuntu agendeye kubiri muri iyi nkuru yakwibaza niba abaozi b’Akarere ka Rubavu bashinzwe gahunda ya VUP badakora cyangwa batuzuza inshingano?batazuzuza se bwo twemera ba auditeur ba Leta ibyo bakora baba batarabigaragaje ngo abatarujuje inshingano zabo babiryozwe!PLZ MUTURINDE URUJIJO MU KUDUHA AMAKURU
Comments are closed.