Digiqole ad

Nduwayezu niwe wegukanye moto ya nyuma ya promotion Tunga na Airtel

 Nduwayezu niwe wegukanye moto ya nyuma ya promotion Tunga na Airtel

Jevins ahabwa Moto na King James ambasaderi wa Airtel Rwanda

Remera – Kuri uyu wa gatatu tariki 11/11/2015 ku cyicaro gikuru cya Airtel  Juvens Nduwayezu umunyamahirwe wa 12 muri promotion ya Tunga yahawe moto ya 12 yari isigaye muri iyi promotion imaze ibyumweru 12 aho moto yatangwaga buri cyumweru.

Jevins ahabwa Moto na King James ambasaderi wa Airtel Rwanda
Jevins ahabwa Moto na King James ambasaderi wa Airtel Rwanda

Moto 12 zatanzwe buri imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, usibye moto yatangwa buri cyumweru buri munsi abafatabuguzi bageragezaga amahirwe muri iyi promotion bahabwaga ibihembo bitandukanye.

Juvens Nduwayezu utuye ku Kacyiru yabwiye Umuseke  ko afite ibyishimo byinshi kuko amafaranga yashoye muri uyu mukino wo gusubiza ibibazo bya Airtel atangana na gato n’agaciro ka moto yatsindiye.

Nduwayezu avuga ko amafaranga yose hamwe yakoresheje ashobora kuba agera ku bihumbi magana atatu, akaba yemeza ko umurongo wa Airtel ari amahirwe akomeye yabonye yiyongera kuri serivisi zihendutse na Internet yihuta kandi ya macye itanga.

Clementine Nyampinga ushinzwe kwamamza ibikorwa bya Airtel yavuze ko iyi porormosiyo icyo yazaniye abafatabuguzi ari ikizere ngo kuko ibyo Airtel ivuze aribyo ikora.

Nyampinga ati “Kuguma ku murongo wa Airtel  abafatabuguzi bazarushaho kubona byinshi byiza yaba uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.”

Clementine Nyampinga avuga ko iyi promotion isize ibyishimo byinshi mu bafatabuguzi ba Airtel babonye ibihembo bitandukanye
Clementine Nyampinga avuga ko iyi promotion isize ibyishimo byinshi mu bafatabuguzi ba Airtel babonye ibihembo bitandukanye

Michael Adjei umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda yavuze ko yishimiye ko abafatabuguzi ba Airtel Rwanda bagaragaza ko bishimiye serivisi bahabwa.

Ati “Mu izina rya Airtel natwe biradushimisha iyo abafatabuguzi bacu batugaragarije ko banogewe na srvisi tubaha. Natwe tuzakomeza kubakorera ibyiza kuko icyo tugamije si ubucuruzi gusa ahubwo ko n’abanyarwanda babona ibyiza.”

Michael Adjei avuga ko moto abafatabuguzi ba Airtel batsindiye zigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo, ikintu ngo kibatera ishema nka Airtel.

Juvens yafashe ifoto hamwe n'abandi bafatabuguzi ba Airtel batsindiye imoto zatanzwe mbere
Juvens yafashe ifoto hamwe n’abandi bafatabuguzi ba Airtel batsindiye imoto zatanzwe mbere
Abanyamahirwe batsindiye moto muri Tunga na Airtel Rwanda, bafashe kandi ifoto n'umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda
Abanyamahirwe batsindiye moto muri Tunga na Airtel Rwanda, bafashe kandi ifoto n’umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda
 Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda avuga ko bishimisha kubona abafatabuguzi ubuzima bwabo buhinduka
Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda avuga ko bishimisha kubona abafatabuguzi ubuzima bwabo buhinduka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish