Digiqole ad

Diplomate yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndi umunyarwanda’.

 Diplomate yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndi umunyarwanda’.

Diplomate ni umwe mu baraperi abantu benshi bakunda ubutumwa aririmba mundirimbo ze

Umuraperi Nuru Fassassi wamamaye cyane mu Rwanda ku izina rya Diplomate (DPG) mu ndirimbo ze zari zirimo amagambo agaruka cyane ku mateka, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi umunyarwanda’.

Diplomate ni umwe mu baraperi abantu benshi bakunda ubutumwa aririmba mundirimbo ze
Diplomate ni umwe mu baraperi abantu benshi bakunda ubutumwa aririmba mundirimbo ze

Diplomate yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ikaramu”, “Inzu y’ibitabo” ndetse n’izindi, ni umwe mu bahanzi baririmba ubutumwa buvuga kuri politiki n’ubuzima busanzwe.

Muri iyo ndirimbo nshya yise ‘Ndi umunyarwanda’,irimo ubutumwa bushishikariza umuntu kwemera uwo ariwe, uyu muraperi yumvikanamo cyane avuga ko aterwa ishema no kuba ari umunyarwanda.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yari yashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Idéologie ‘ benshi bahamya ko ari umwe mu bahanzi bakora indirimbo zumvwa n’abantu bazi amateka.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=8JAn5ztgK7g” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nkunda ko akoresha abakobwa beza.

  • iyi ndirimbo ni nziza cyane rwose, wakoze diplomate

  • Sha ntimukabeshye ntabwo indirimbo yitwa Umucakara w’ikaramu”ahubwo yitwa IKARAMU,ahubwo yavugaga ngo ikaramu ndayigutuye.

  • Uyu ni umuhanzi w’ikinyagihumbi nk’uko maze igihe mbivuga. Iyi ndirimbo izahoraho nk’ indirimbo zirata u Rwanda za Kayirebwa, Bernard Ngaboyisonga, Izo ndirimbo ntaho ziba zibogamiye ku buryo ntawazagira icyo yitwaza ngo azikure muri archive.

    Nakomerezaho Kirenge cya rutare kidatoborwa n’ihwa. Turamukunda cyane!!

  • Banyarwanda banyarwandakazi, tuvugishije ukuri uyu ni urugero rw’abahanzi dukeneye. Sidushya muvuga ibigwi kuko ibye birivugira. Keep it up diplomate, you the best for sure.

  • To Diplomate,

    Rwose nanjye nshima ubutumwa utanga mu ndirimbo. Ibyo uririmba wumva bifite suite logique si cyimwe n’abamwe baririmba ibintu wumva bicurikiranye.

    Courage

Comments are closed.

en_USEnglish