Digiqole ad

Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda

 Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda

Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu miririmbire yabo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amakuru agera ku Umuseke avuga ko ashobora kutagaruka mu Rwanda ahubwo akaba yakorera akazi kajyanye n’ibyo yize hanze.

Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda
Alpha Rwirangira ashobora kutagaruka mu Rwanda

Mu mpera za Nyakanga 2015 nibwo yarangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye na Muzika ndetse n’icungamutungo (Music Business and Management) muri Campbellsville Universty.

Imwe mu nshuti ze babana aho muri Amerika, yatangaje ko ubu yatangiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kuguma muri icyo gihugu nyuma y’aho ibyo yakoreshaga birangirana n’imyaka aba agomba kwiga.

Yagize ati “Alpha ubu yatangiye gahunda yo gushakisha ibyangombwa bituma aguma hano muri Amerika. Kuko ibyo yari afite yiga birangirana n’igihe asoreje amasomo”.

Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yatumye uyu muhanzi ahitamo gukorera ibyo yize muri Amerika, ariko mu Rwanda bigoye cyane kuba wabona akazi kajyanye n’ibyo yize.

Bityo ngo akaba ari mu buryo bwo kubanza agashyira mu bikorwa ayo masomo yize nyuma akaba yazaza mu Rwanda afite akazi aje gukora.

Mu mwaka wa 2009 Alpha Rwirangira yegukanye irushanwa rihuriramo abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya Tusker Project Fame3.

Nyuma y’aho haza kongera gutegurwa iryo rushanwa rihuza abahanzi bose bagiye baryeguka ‘Tusker Project Fame All Star’ ku nshuro yaryo ya gatanu nabwo araryegukana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish