Amasezerano ya Maputo arengera umugore abanyarwandakazi bayazi ngo ni mbarwa
Mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ubuzima bw’umukobwa n’umugore yabereye i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu kabiri, abanyamategeko basobanukiwe n’amasezerano ya Maputo agena ibyo abakobwa n’abagore bo muri Afurika bafitiye uburenganzira mu bihugu byabo basobanuye ko abagore benshi mu Rwanda batazi iby’aya masezerano kandi Leta ikeneye kubafasha kuyamenya no kuyasobanukirwa kugira ngo bumve uburenganzira bwabo kurushaho.
Salim Steven Gatari ukorera urwego ruharanira uburenganzira bwa mu muntu n’iterambere rye mu Karere k’Ibiyaga bigari( Great Lakes Initiative for Human Rights and Development) yasobanuye ko imwe mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo nk’abanyamategeko ku byerekeranye no gushyira mu bikorwa ibiri muri ariya masezerano ari uko abakobwa bavuga ko bafashwe ku ngufu batinda kugeza ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe harimo abaganga na police kugira ngo bakusanye ibimenyetso bizifashishwa mu manza.
Muri iyi nama yateguwe n’Umuryango YWCA, Inama y’igihugu y’abagore hamwe n’umushinga w’Abongereza OXFAM yagarukaga birambuye ku masezerano ya Maputo asobanura ingingo zitandukanye zifitanye isano n’ubuzima bw’umukobwa cyangwa umugore, agasobanura uburenganzira bwe, uko yabuhabwa n’inzego zibufite mu nshingano zazo ndetse n’uko yabuharanira.
Imwe mu ngingo abanyamategeko bavuga ikunda guteza urujijo n’impaka muri ariya masezerano ni ingingo ya 14.
Iyi ngingo isobanura uburenganzira bwo kugenga uburumbuke bw’abagore, guhitamo niba bashaka kubyara abana, umubare wabo n’igihe cyo kubabyarira.
Iriya ngingo kandi yerekana uburenganzira abagore bafite bwo guhitamo uko bazaboneza urubyaro, kwirinda no kurindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’uburenganzira bwo guhabwa ubumenyi ku ukuboneza urubyaro.
Agace ka kabiri ka kiriya gika, ku ngingo ya gatatu niho abanyamategeko basobanuye cyane.
Aka gace gasobanura zimwe mu ngingo amasezerano ya Maputo aheraho yemerera umukobwa cyangwa umugore gukuramo inda.
Muri ako gace haranditse ngo: Mu kurengera uburenganzira ku buzima bw’imyororokere bw’umugore, hemerwa gukuramo inda mu buryo bwa kiganga mu gihe habayeho ihohotwa rishingiye ku gitsina, imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato, guterwa inda n’uwo mufitanye isano ya bugufi no mu gihe gutwita inda bishyira mu kaga gakomeye umubiri n’ubuzima bwo mu mutwe bw’uyitwite.
Akace ka nyuma kavuga ko gukuramo inda byemererwa gusa umukobwa cyangwa umugore byagaragaye ko gutwita byashyira ubuzima bwe mu kaga nako ngo gateza ikibazo mu mategeko.
Ikibazo kiva ku ngingo y’uko kwemerera umuntu gukuramo inda bitewe n’uko ngo atabikoze byamuteza akaga, bisaba kwerekana urugero ubuzima bwe bwaba buri mu kaga aramutse atayikuyemo.
Kubera izi mpamvu ndetse n’izindi zikubiye mu masezerano mpuzamahanga ya Maputo asobanura uburenganzira bw’umugore wo muri Africa, abanyamategeko basabye abari muri ariya mahugurwa gushishikariza abo mu nzego bayobora kumenya no guharanira uburenganzira bwabo bukubiye muri ariya masezerano.
Amasezerano ya Maputo agizwe n’ingingo 32. Yasinyiwe mu murwa mukuru wa Mozambike ku italiki ya 11, Nyakanga, 2003.
Ibihugu by’Afurika byayasinye bikaba bisabwa gukurikiza imirongo migari iyakubiyemo n’ubwo buri gihugu gifite umwihariko wacyo bitewe n’umuco n’amateka yacyo.
Mu Rwanda, aya masezerano asa n’ayajyanishijwe n’itegeko ryemejwe mu bihe bishize rijyanye no gukuramo inda kubera impamvu runaka. Gusa kugeza ubu benshi mu bagore n’abakobwa mu Rwanda cyane cyane abo mu byaro ngo ntabwo barasobanukirwa n’iri tegeko kuko hari abagihura n’akaga kubera kutarimenya.
Photos/JP Nizeyimana/UM– USEKE
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
none twayakura he ngo twisomere natwe tuyamenye?
Comments are closed.