Digiqole ad

“Young Grace nta kibazo afite muri Incredible Records”-P. Bernard

 “Young Grace nta kibazo afite muri Incredible Records”-P. Bernard

Producer Bagenzi Bernard umuyobozi wa Incredible Records

Bagenzi Bernard umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ‘Producer’, avuga ko nta kibazo cy’umwihariko inzu ayobora ya Incredible Records yaba ifitanye na Young Grace.

Producer Bagenzi Bernard umuyobozi wa Incredible Records
Producer Bagenzi Bernard umuyobozi wa Incredible Records

Mu minsi ishize nibwo Young Grace yakoreye indirimbo ye ya mbere muri Touch Records yise ‘Hang-Over’ kuva muri Gicurasi 2015 ubwo yatangiraga gukurikiranwa kuba yaratanze cheque itazigamiye.

Ibi rero biza kuvugwa cyane ko impamvu ashobora kuba atarayikoreye mu nzu afitanye nayo amasezerano ari uko ashobora kuba yareretswe imiryango.

Mu kiganiro na Isango Star, Young Grace yatangaje ko umwuka utari mwiza hagati ye na Incredible Records. Ariyo mpamvu yatumye ajya gukorera hanze.

Akavuga ko hari ibintu bimwe na bimwe abona bitarimo kubahirizwa biri mu masezerano bafitanye y’imyaka ibiri. Gusa akomeza ashimangira ko ibyo bibazo bishobora kurangira kandi bitarangira akaba yafata undi mwanzuro.

Nyuma y’ibyo Young Grace yatangaje, ku ruhande rwa Producer Bagenzi Bernard asanga atari uko hari ikibazo bafitanye ahubwo ari uburyo bifuzaga gusibanganya isura itari nziza uyu muhanzi yari afite mu bantu.

Mu kiganiro na Umuseke, Bernard yagize ati “Young Grace ni umuhanzi wa Incredible Records kuva agifitanye natwe amasezerano.

Ibyo kuba yaragiye gukorera hanze indirimbo n’ibintu bisanzwe ku bahanzi ko ashobora gushaka indi studio. Ariko kugeza ubu nta kibazo dufitanye nawe ahubwo hari ibyo twifuzaga kubanza gukora mbere yo gutangira kujya mu itangazamakuru tuvuga ibikorwa bye”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • young grace turamukunda kdi turamushyigikye nakomeze atsinde

  • hangover indirimbo nziza cyane nakomereze aho umukobwa wacu

  • umukecuru numukecuru welcome back uri kwitwara neza

Comments are closed.

en_USEnglish