Kwangwa na Samusure cyane byatumye Senderi amugira inshuti
Senderi International Hit umaze gufata irindi zina rishya ry’umukuru w’igihugu cya Tanzania uherutse gutorwa ‘Magufuli’, ngo kubera urwango yari azi ko Samusure amwanga byatumye amugira inshuti magara.
Aba bagabo bombi ntaho ushobora kubona umwe ngo ntuhabone undi cyangwa se ntabe ari aho hafi. Ubwo bushuti rero bwaje nyuma y’urwango rukomeye Samusure yangagamo Senderi.
Mu kiganiro na Umuseke, Samusure yatangaje ko nta rundi rwango yangagamo Senderi. Ahubwo nuko atumvaga neza ibyo aririmba cyangwa se icyo ubutumwa buri mu ndirimbo ze bushaka kuvuga.
Yagize ati “Ntabwo nangaga Senderi kubera izindi mpamvu. Ahubwo siniyumvishaga icyo ubutumwa buri mu ndirimbo ze bushaka kuvuga peee!!!
Ariko nyuma aho tumenyaniye nagiye nshaka noneho kwita ku bihangano bye nza gusanga afite benshi mu banyarwanda avugira ibibazo byabo”.
Samusure ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda ndetse azwi cyane mu bukwe butandukanye aho aba avugira inka.
Senderi we avuga ko icyatumye ashaka kuba inshuti na Samusure ari uko bigeze guhura akamubwira ko atumva neza ibyo aririmba. Bityo bituma amushaka kugirango atakwirakwiza abanzi be.
Yabwiye Isango Star ati” Najyaga mbona Samusure muri filime yitwaga ‘Abasare’. Nza guhurira nawe ahantu ambwira ko akunda indirimbo zanjye ariko atumva neza icyo nshaka kuririmba.
Byatumye mugendaho kugirango atakwirakwiza umubare munini w’abanyanga bituma tuba inshuti zikomeye cyane.
Gusa kuba inshuti nawe nta gihombo nagize. Kuko ni umwe mu bantu namaze kubon bafite ubwenge bw’umwimerere gusa ntabwo wabumenya mutaraganira”.
Kubera ubushuti bwabo, byatumye bagira igitekerezo cyo gukora indirimbo bise ‘Agaciro’ nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame ryagiraga riti “Nta muntu ushobora kuguha agaciro, Agaciro urakiha”.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
3 Comments
bamaze kurengwa kandi umurengwe usiga inzara.
Ntabwo mbonye neza aho urwango rukomeye ruherereye. Nta watutse undi cyangwa ngo amukomeretse. Urwo rwngo rukomeye murutweretse mute?
Njye ndumva urwango bari bafitanye arurwubaka. ” samusure ngo nyakunze indirimbo za Senderi kandi atumva icyo aririmba! guhanga ni ubusizi kandi kuririmba
ni ubugeni. “karubugengenge nubugenge bwako”. ahubwobwo niba abanyarwanda twashoboraga kwangana kuriya byaba ari byiza.
Comments are closed.