Digiqole ad

Urukiko mpuzamahanga ruremeza ko ruzakurikirana abayobozi b’u Burundi

 Urukiko mpuzamahanga ruremeza ko ruzakurikirana abayobozi b’u Burundi

Bensouda yemeza ko ntawe utazakurikiranwa mu bahungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi

Fatou Bensouda uyobora Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha( CPI) yabwiye abanyamakuru ko urwego ayoboye rwamaze gukusanya ibimenyetso byose ruzifashisha mu gukurikirana abakekwaho uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Mu bazakurikiranwa harimo abakorera Leta mu nzego z’umutekano(Police n’igisirikare) ndetse no mu batavuga rumwe na Leta.

Bensouda yemeza ko ntawe utazakurikiranwa mu bahungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi
Bensouda yemeza ko ntawe utazakurikiranwa mu bahungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi

Fatou Bensouda ati: “ Buri wese agomba kumenya ko ntazatezuka gukurikirana abantu bose ku Isi harimo no mu Burundi bavugwaho uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu mu buryo butandukanye.”

Kuri we ngo birababaje kuba u Burundi buri muri ibi bibazo kandi bufite n’amateka yaranzwe n’urwango rushingiye ku moko nyuma yo kwigobotora abakoloni nk’uko AFP yabyanditse.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru turimo, President Nkurunziza yahaye gasopo ya nyuma abantu avuga ko batunze intwaro abasaba ko bagomba kuba bazisubije abashinzwe umutekano bitarenze kuri uyu wa Gatandatu.

Uko igihe cyagendaga kegereza kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo duce twa Mutakura na Cibitoke batangiye guhungira mu tundi duce batinya kuzagerwaho n’ingaruka z’ingufu Police yaherewe uburengenzira gukoresha muri kiriya gikorwa.

Kuri uyu wa mbere biteganijwe ko Akanama k’umuryango gashinzwe amahoro ku Isi izaterana ikiga ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Burundi mu buryo burambye.

Abo Nkurunziza ahanganye nabo bavuga ko yiyamarije kongera kuyobora u Burundi mu buryo bitemewe n’Itegeko nshinga n’amasezerano ya Arusha.

Imyigaragambyo yabo yatangiye mu mpera za Mata uyu mwaka ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Pierre Nkurunziza ho umukandida ngo aziyamamarize kongera kuyobora u Burundi, ibi bikaba bitarashimishije abatavuga rumwe na Leta.

Ubu iyi midugararo imaze guhitana abantu 200 n’abandi barenga ibihumbi 70 bahunze igihugu.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Muraho! Njye nk’umuturage mbyibazaho cyane bikanambera urujijo.Niba umuyobozi ashyirwaho n’abaturage ngo abayobore;byongeye umuntu yitwa umuyobozi kuko afite abayoborwa.Iyo abayoborwa bashiriye ku icumu umuyobozi arebera aba aziko azayobora bande? Ibi njye nabyita kudakunda abaturage ndetse no kudakunda akazi.UBUYOBOZI BUTANGWA N’IMANA.Ababwiha bose barihamagarira umuvumo .

  • Fatou ahangaha ndagushyigikiye nta muntu numwe ugomba guhohotera ikiremwa muntu yitwaje imyanya runaka.

    Nkurunziza n’abambari be bagomba gufatwa bakagezwa imbere yubutabera.

  • Imvugo y’uru rukiko ikomeje guhabana n’ingiro. Ngaho se nirushyire mu nshingano zarwo kugeza Perezida w’u Burundi n’agatsiko ke imbere y’ubutabera, bityo bibere isomo n’abandi. Isi yose yari yavuze ko Genocide itazongera, none Nkurunziza abo batavuga rumwe abamaze isi yose irebera. Ibi birarambiranye.

    • Utibagiwe nabo bza kurasana ninzego zumutekano ndeste nababaha ibyo birwanisho.

  • Igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga ukure ho ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre n’agatsiko ke kafashe Burundi bugwate,maze ubutabera bukore ibisigaye ku bijyanye n’ibyaha bikorwa n’abo.

  • Igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga ukure ho agatsiko ka Nkurunziza Pierre kafashe Burundi bugwate,maze ubutabera bukore ku byaha byagizwe umuco kubera we.

    • Umuti nukuzana abasoda ku mupaka w’u Rwanda nu Burundi nkuko babikoze hagati yu Rwanda na Kongo.

  • Niba koko Democracy yatobwa mu Burundi kuriya n’amaraso y’abanyagihugu akameneka gutya..UN ntacyo imaze rwose.

  • Umutwe w’inkuru yanyu urabeshya, baravugako bazakurikirana abantu bose bazashinjwa ubwincanyi mu Burundi.

  • Ibibera mu Burundi birababaje cyane. Ariko uyu mudamu ko ntacyo yavuze kuri Al Sissi wa Misiri ra? Mwabonye ukuntu arasa abantu nk’uwica inyoni zaje kumwonera? Harya Bush we bite ni umwere? Uru rukiko biragoye kurugirira ikizere!

  • Uru rukiko rurakwiye kwiyamirizwa. Ibyabamwe murabibona naho iby’abicanyi ruharwa mugafunga amaso.

Comments are closed.

en_USEnglish