Digiqole ad

Tanzania: Bimwe mu byo Magufuli azahangana nabyo

 Tanzania: Bimwe mu byo Magufuli azahangana nabyo

Pombe Magufuli azita cyane ku ugusaranganya ubutaka mu baturage no kuganira ku kibazo cy’u Burundi

Kuri uyu wa Kane Dr John Pombe Magufuli uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania ararahirira kuzuzuza inshingano ze. Abakurikiranira hafi Politiki ya Tanzania n’ijambo igihugu gifite muri aka karere bibaza uko azabyitwaramo kugira ngo akemure ibibazo by’ubukungu na Politiki mu gihugu cye no mu karere muri rusange.

Pombe Magufuli azita cyane ku ugusaranganya ubutaka mu baturage no kuganira ku kibazo cy'u Burundi
Birashoboka ko Pombe Magufuli azita cyane ku ugusaranganya ubutaka abaturage no kuganira ku kibazo cy’u Burundi

Bimwe mu bibazo azahangana nabyo ni ibi bikurikira:

Mu gihugu imbere:

Kubera ko igihugu cye kigizwe no kwishyira hamwe kwa Zanzibar na Tanzania(confederation) kandi Zanzibar ikaba igaragaza ubushake bwo kwiyomora kuri Tanzania ikigenga, Dr Pombe Magufuli ategerejweho kunga no guhuza kiriya kirwa n’ubutegetsi bwe.

Mu matora y’umukuru w’igihugu Magufuli yatsinze, byaragaragaye ko abatuye Zanzibar batishimira uburyo bayoborwa n’ubutegetsi bwa Leta ya Tanzania , ibi kandi bidakemuwe hakiri kare byazatera umwiryane mu baturage ba Tanzania muri rusange.

Magufuli yiyamamaza yagarukaga cyane ku ngingo y’uko azashimangira ubumwe bw’abatuye Tanzania bose, ubu igisigaye kikaba ari ukureba uburyo azabyitwaramo.

Mu bukungu Magufuli agomba kureba uburyo yazakemura ikibazo cy’ubutaka bivugwa budasaranganijwe neza mu baturage, bukaba buri mu maboko y’abantu bakomeye, abaturage bakinubira ko babura aho bahinga cyangwa bororera.

Mu bukungu kandi uyu mugabo uri burahire uyu munsi, agomba gukomeza kuzamura ubucuruzi n’ishoramari cyane cyane mu bucukuzi bwa gas bivugwa ko iherutse kubonwa muri kiriya gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 47.

Hanze y’igihugu:

Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Politiki ya Tanzania n’uruhare ifite mu bibera muri kano karere bemeza ko kiriya gihugu gishobora kugira urahare mu gushakira umuti ibibazo bya Politiki biri mu Burundi.

Nubwo babivuga batyo ariko, abandi bemeza ko igihugu cyaba umukandida mwiza mu guhuza Abarundi cyaba kitari muri aka karere kuko ngo ibihugu byo muri aka karere bifite inyungu runaka mu bibera mu Burundi.

Uko bimeze kose ariko, Pombe Magufuli azagira uruhare rutaziguye mu gushakira umuti ibibazo byo mu Burundi kugira ngo iki gihugu kigire umutekano  n’uruhare mu migambi y’Umuryango w’Africa y’Uburasirazuba.

Indi gahunda bigaragara ko Magufuli azibandaho muri Politiki mpuzamahanga ye ni ukunoza imikoranire ya Tanzania n’ibihugu bigize akarere cyane cyane mu gushyira mu bikorwa imishinga miremire bahuriyeho harimo kubaka za gari ya moshi zibihuza kugira ngo habeho ubuhahirane.

Igihugu cye cyanenzwe n’ibindi bigize aka karere ko kititabira inama ziganirwamo uko iriya mishinga yashyirwa mu bikorwa bityo bigatuma idindira.

Muri make, ibi ni bimwe mu bibazo by’ingenzi Dr Pombe Magufuli azahura nabyo mu buyobozi bwe asimbuyeho Jakaya Kikwete.

John Pombe Joseph Magufuli yavutse taliki 29, Ukwakira 1959.

Yize imibare n’ubutabire muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muribyo mu mwaka wa 1988.

Guhera muri 1995 yari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Yabaye Minisitiri w’abakozi guhera muri 2010.

Mbere yaho yabaye Minisitiri wungirije muri iriya Minisiteri guhera muri 1995 kugeza muri 2000.

Muri uyu mwaka yayoboye Minisiteri y’Abakozi n’umurimo kugeza muri 2006. Nyuma y’aho aba Minisitiri w’ubutaka n’imiturire guhera muri 2006 kugeza muri 2008.

Muri 2008 kugeza 2010 yayoboye Minisiteri y’ubworozi n’uburobyi.

Ku italiki ya 12, Nyakanga uyu mwaka, ishyaka riri ku butegetsi, CCM, niryo ryamwamamaje ngo arihagararire mu matora y’Umukuru w’igihugu  aho yari ahanganye cyane cyane na Prof  Eduard Lowassa wo mu ishyaka CHADEMA.

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish