Inteko iratora Umushinga nyir’izina wo kuvugurura Itegeko Nshinga
Byatangiye ari ubusabe bw’abaturage hafi miliyoni enye bwagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko, Inteko itangira yiga ishingiro ry’ubu busabe iza kwemeza ishingiro ryabwo maze hashyirwaho Komisiyo yo gufasha Inteko gushyira mu bikorwa ubusabe bw’aba baturage. Iyi Komisiyo iherutse gutanga umushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga mu Nteko n’uko wakorwa, Abadepite 71 kuri 75 bemeje ishingiro ryawo, kuri uyu wa gatatu Inteko, umutwe w’abadepite, noneho iratora uyu mushinga nyir’izina.
Tariki 12 z’uku kwezi nibwo Inteko, umutwe w’Abadepite, wakiriye abagize Komisiyo yashyiriweho kubafasha uyu mushinga maze abagize iyi Komisiyo bafatanyije n’abayobozi ba za Komisiyo zimwe mu nteko bakora isobanurampamvu ry’umushinga bari bamaze gutegura mu gihe bamaze bashyizweho ngo bafahe Inteko uyu murimo.
Iki gihe habayeho gutorera kwemeza ishingiro ry’uyu mushinga nyuma yo kuganira ku ngingo zirebwa n’ivugururwa, iyi Komisiyo ikaba imaze indi minsi ikora ku bitekerezo yahawe n’abagize Inteko muri iki gihe cy’iminsi isaga 25 ishize.
Kuri uyu wa gatatu hateganyijwe igikorwa nyir’izina cyo gutora UMUSHINGA wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya republika y’u Rwanda, ikiri bube ni uko Abaepite baza gutora ingingo imwe ku yindi niba yavugururwa cyangwa yaguma uko iri.
Uko byagaragaye, nta mpaka nyinshi kumugaragaro zigeze zibaho kuri uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga kuko uruhande rudashyigikiye uyu mushinga rwagaragaje ko atari runini nk’abasabye ko rihinuka.
Nta gushidikanya ko ingingo nyinshi zigomba kuvugururwa, cyane cyane iya 101 yashingiweho n’abaturage babisabye, abagize Inteko baza gutora bemeza ko zavugururwa nk’uko uyu mushinga ubiteganya.
Ibyo batoye birashyikirizwa Sena ari nayo izemeza niba byahabwa abaturage bakaba aribo batora igikorwa muri Kamarampaka.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Uyu mushinga utowe incuro zingahe?
Babuzuko babigenza birirwa binyuramo kuko babonyekpo ibyo bagiye gukorera u Rwanda bishobora kuzabagaruka kuko abanyarwanda ntituzihanganira abashaka kururoha munyungu zabo.Itegekonshinga riratomoye nta na rimwe umuntu yemerewe manda zirenze 2.Nta narimwe rero ndumva yumvikana bihagije.
Icyo nkundira Umuseke nuko uri more informative & educative kurusha izindi mbuga mu Rwanda, at least i can now catch up with the whole process. Thanks guys
Nyabuneka mwibuke indangagaciro twari twatangiye gutoza urubyiruko rwacu zitaducika “ubunyangamugayo” na “ndi umunyarwanda” Mwibuke, mwibuke gutegurira next generations
Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, Umushinga nyir’izina wo kuvugurura Itegeko Nshinga, bitandukaniye he?
Kabano, iyo uvuga ngo babuze uko babigenza, uba ushaka kuvuga bande? Abadepite cyangwa abaturage? Ese abasabye ni Abadepite cyangwa abaturage? Akamaro ka referendum ni ukugirango abaturage bafite ingngimira nkawe ku mushinga w’Itegeko Nshinga babigaragaze, abatazifite nabo barishyigikire! Ikibazo tugifite twebwe Abanyafurika ni uko twanga kwemera ko hari abadatekereza kimwe natwe, tukumva ko abantu bose bagomba kumva kimwe! Iyo ntabwo ariyo Demokarasi! Twihangane rero Itegeko rivugururwe, hanyuma Abanyarwanda tubazwe niba twemera uko ryavuguruwe cyangwa niba tutabyemera! Ubwo wowe Kabano uzavuge ko utabyemera, ariko ijwi ryawe n’abandi mutekereza kimwe, nibiba aribyo byiganje, ubwo muzaba mutsinze, ivugururwa riseswe!” Patience et longueur de temps font plus que force et rage” Jean de La Fontaine!
Ngaho muvugurure turore. Brazzaville babirangije kandi babitangiye hashize icyumweru kimwe gusa, ariko iby’ino ni ukuzarira mu makoni, wagirango hari icyo bikanga. Abo banyarwanda uvuga ko barangije kubisaba, murindiye iki??? ngo referendum? y’iki se ko za miliyoni z’inyandiko zibisaba ziri mu Badepite! hari gihamya irenze iyo? hahaha. Twige kuvugisha ukuri, igihe cyose nta gihugu cy’igihangange gishyigikiye manda ya gatatu bizatugora.
Comments are closed.