Digiqole ad

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iratunga urutoki amagereza na ‘Transit Centers’

 Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iratunga urutoki amagereza na ‘Transit Centers’

NIRERE Madeleine, umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ageza raporo y’iyo Komisiyo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo yayo y’umwaka wa 2014/15, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers), amagereza na Sitasiyo za Polisi kuba hari hakirimo ibibazo bigaragaza ko ababishyirwamo batabona uburenganzira bwa muntu busesuye.

NIRERE Madeleine, umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ageza raporo y'iyo Komisiyo ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Nubwo itagaragaje uburemere cyangwa ubukana bw’ibihabera nk’uko bikunze kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga inyuranye irengera uburenganzira bwa munu, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nayo yagaragaje ko ibibera muri za ‘Transit Centers’, amagereza na Sitasiyo za Polisi atari shyashya.

NIRERE Madeleine, umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko ishusho rusange igaragaza ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu bwakomeje gutera imbere bukanarengerwa; ibi ngo bigaragarira muri Politiki, amategeko, amateka, amabwiriza n’ingamba byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ibyiciro by’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Uburenganzira bwa muntu buri mu byiciro bitandukanye,…uburenganzira ku burezi, ku mutungo, ku icumbi, ibyo byose byagiye bitera imbere,… ubuvuzi, isuku, amazi byateye imbere,…Uburenganzira bw’umuturage bwo guhitamo idini, uburengnzira bwo gusenga, uburenganzira bwo kwishyira ukizana, byose byagiye bitera imbere n’ibindi…”

Nirere yavuze ko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu yakiriye ibirego 1 705, imaze gukora iperereza ibirego 1056 ibishyikiriza inzego zibishinzwe. Muri byo, ngo 806 byarakemutse, naho 250 ntibirabonerwa ibisubizo.

Muri ibyo birego ibyinshi ni ibishingiye ku burenganzira ku mutungo bigera kuri 531 (31%), ibyerekeranye n’uburenganzira ku butabera 298 (17%), uburenganzira ku gusubizwa ibyo wambuwe 223 (13%), uburenganzira ku burezi 113 (7%) n’104 (6%) byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kandi ngo yasuye ibigo 28 binyuzwamo by’agateganyo abashobora kujyanwa mu bigo ngororamuco n’abashyikirizwa ubutabera, isanga nubwo ari ibigo byagenewe abana, ngo haba harimo n’abantu bakuze. Hamwe na hamwe muri ibyo bigo, ngo hanagaragaramo imbogamizi mu kubandika mu bitabo, ibigo bitinda kumenyesha imiryango y’abo biba byafashe ngo bamenye aho bari babe babasura, isuku nke, inyubako zitagenewe kwakira abantu, no kuba nta biryamirwa.

Ahandi Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki, ni mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dore ko ngo mu turere 26 bagezemo bukorerwamo ngo basanze abakora ubwo bucukuzi badafatirwa ubwishingizi n’ubwiteganyirize hashingiwe ku bubare wabo, ahubwo ngo abakoresha babo babufatira bacye. Aha kandi ngo hari n’ibibazo by’abaturage badahabwa ingurane ikwiye y’amasambu yabo acukurwamo.

Mu mageraza 14 na Sitasiyo za Polisi 52 Komisiyo yasuye, ho ngo yahasanze ibibazo birimo kutagaburirwa kimwe, icungwa nabi ry’Amadosiye, isuku nke, inyubako zishaje, ibiryamirwa, ibibazo by’abana bafunganye nab a nyina, n’ibindi.

NIRERE Madeleine, umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu avuga mu ntabwe yatewe, harimo n’uko ibibazo bagaragaje bigenda bikemurwa, dore ko ngo muri uyu mwaka ibibazo bakiriye ngo byakemutse ngo ku gipimo cya 76%.

Ati “Kubahiriza uburenganzira bwa muntu bireba buri wese, abantu bagomba kubahiriza uburenganzira bw’abandi, abaturage bubahiriza amategeko ariho, na Leta ikihutira kurangiza imanza, n’ibibazo byagaragaye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu magereza, no mu matransit centers.”

Abadepite bagaye Komisiyo ko hari ibyo ica hejuru

Nyuma yo kugaragaza iyi Raporo, Abadepite basaga icumi bafashe ijambo bavuga kuri iyi raporo banenze imikorere ya Komisiyo, ahanini bayishinja kudakemura ibibazo neza, kudakoresha inshingano ifite, gukora nabi raporo, ndetse no kubebera ntigaragaze ibibazo bya nyabyo.

Nka Depite Mporanyi Théobald yanenze Komisiyo kuba raporo yayo itagaragaza ibibazo bifatika yasanze aho yasuye, kudaha ababagana ibisubizo baba babitezeho, no gutinda gukemura ibibazo.

Depite NYIRARUKUNDO Ignatienne na RUKU-RWABYOMA John bagaragarije Komisiyo ko hari ibibazo mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers) byo gukubitwa, gufungirwamo, isuku nke n’ibindi bihavugwa ariko Komisiyo iterekana neza kandi yarasuye ibyo bigo.

Mu kubasubiza, NIRERE Madeleine, umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko Komisiyo ayoboye ikurikirana imiyoborere myiza, ikagaragaza ibibazo n’umwanzuro kucyakorwa, idakemura ibibazo.

Ati “Ntabwo aritwe dushinzwe gushyira mu bikorwa ibyo izindi nzego zishinzwe,…icyakora Komisiyo igakomeza gukurikirana niba bikemuka. Komisiyo ntabwo isimbura izindi nzego.”

Gusa, yemeye amwe mu makosa agaragara muri raporo ndetse yemera kuyakosora.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Uyu mugore ko ari mwiza ra!!

  • Aba badepite bashinja komisiyo ibyaha bo ubwabo(abadepite nk’intumwa za rubanda)bagombye kuba barakurikiranye ndetse bakabishakira igisubizo. None barasaba ko komisiyo iba ariyo icyemura ibibazo. Bararegerwa ntibafate ibyemezo cyangwa ngo bahamagaze inzego zishinzwe kubicyemura ngo bazihwiture ahubwo bagasaba komisiyo gushaka ibisubizo!

    • Ndibaza ko Komosiyo ari Itsinda ry’Abadepite rishinzwe gukurikirana ikintu runaka by’umwihariko noneho ikageza raporo n’ibitekerezo bisesenguye ku Inteko rusange y’Abadepite. Ndabona rero ntacyo ukwiye kunenga Abadepite kuko baba bari munzira zo gukemura ibibazo baba bagejejweho na Komisiyo-bakuriye!

      Hari ikindi cyavuzwe ngo “tujye twemera kunengwa” etc. None se ubu ntibigaragara hano ko Inteko/Komisiyo hari ibyo iba yakurikiranye by’umwihariko kandi ikanabinenga, igamije kubikosora? Ibyo twanga nka Abanyarwanda, ni raporo za “Human Rights” zinenga buri cyose dukora emwe niyo ari kiza! “Human Rights” bakigira injijuke muri buri byose kandi bakigira ba “nyiri rugo”. Ibyo nibyo tudashaka wa muhungu/ mugabo we: Izina Mwizerwa ngira ngo ni “humgu/gabo”.

      • @ Gatare Peter, umeze nk’ uwize muri za universites zadutse….uzasubire mu ishule wige gusoma ugasobanukirwa. Aha haravugwa Comission y’uburenganzira bwa Muntu (NCHR, National Commission for Human Right), ikorera hariya mu mujyi…naho wowe urimo kwivugira nk’aho ari Commission imwe mu zigije inteko ishinga amategeko, ikorera hariya ku Kimihurura…!

        Biragaragara ko bamwe, mwarenzwe na fanatisme mukager aho munenga cg mugashima ibyo mutazi n’aho byerekara !

  • Ubu se ya raporo ya Human Rights ntimubona ko yavugaga ukuri? Tujye twemera kunengwa twikosore ni ko demokarasi ikora.

  • Aba badepite ni abo kujora abandi gusa nyamara bo ubwabo bakiyibagiza ko abaturage dusanga nabo ntacyo bakora kuko usanga ibibazo biraje rubanda ishinge batabiganiraho mu nteko ngo babishakire umuti n’ibisubizo bikwiye.

    Nibareke rero kujora izindi nzego mu kazi kazo, ahubwo bo ubwabo bahagurukire gukora neza umurimo bashinzwe.

  • Ubuse niba Komisiyo izi ko muri” transit centers” hari ibibazo, na Parliament ikaba ibizi, kuki badatumiza MININTER ngo abibazwe ko ariwe ukuriye urwego rwa Police? Akazi ka Parliament si ukugenzura imikorere ya Government? Kuki Human Rights iturusha kumenya ibyo dushinzwe, twarangiza tukarakara kandi aritwe tuba twarangaye! Dukwiye kwinenga kandi tukikosora.

  • @Mugabo ubu se comments yawe ko ari iy’ububwa!!! Ubuze gutanga igitekerezo ku nkuru hanyuma ngo umugore araryoshye?

    • Aba bantu baproovng comments bo k’Umuseke kabsa nabo bajye babanza basome UM– USEKE ni ikinyamakuru dukunda kandi twemera kubera amakuru atomoye iriya comments ya Mugabo ntago iba ikwiye kugaragara bivuzeko uba wayemereye kujyaho nawe ntaho aba atandukaniye nuwayanditse.

  • Abadepite barasetsa. Kunenga abandi no kwigira beza barabizi ariko uwababaza ibyo nabo banyura hejuru sinzi ko babibonera ibisubizo! agahwa ku wundi karahandurika koko! Tubyemere, ni uko tubayeho, si byiza kujombana ibikwasi.

  • Dr. JOHN POMBE MAGUFULI niwe watisinze amatora.

  • Dr. JOHN POMBE MAGUFULI yabatsinze

Comments are closed.

en_USEnglish