Digiqole ad

Pakistan: Abantu 350 nibo babaruwe ko bahitanywe n’umutingito

 Pakistan: Abantu 350 nibo babaruwe ko bahitanywe n’umutingito

Uyu mutingito wangije byinshi haba mu Buhindi, Pakistan, Afghanistan n’ahandi

Updated: Imibare mishya irerekana ko kugeza ubu abantu 350 aribo bahitanywe n’mutingito ukomeye wumvikanye mu bihugu bya Afghanistan,  Pakistan n’Ubuhinde.

Uyu mutingito wangije byinshi haba mu Buhindi, Pakistan, Afghanistan n'ahandi
Uyu mutingito wangije byinshi haba mu Buhindi, Pakistan, Afghanistan n’ahandi

Kubera iyi mpamvu abarwanyi b’Abataribani batanze agahenge kugira ngo Leta ibashe gukomeza gushakisha indi mirambo ndetse no kureba ko nta barokotse baboneka.

Ubukana bw’uyu mutingito wari ku gipimo cya 7.5 wumvikanye no muri Tajikistan. Mubo wahitanye harimo abanyeshuri 12 b’abakobwa ubwo bageragezaga gusohoka mu ishuri bahunga.

Ikigo cya US Geological Survey kivuga ko uyu mutingito wazamukiye mu rusobe rw’imisozi miremire ahitwa Hindu Kush muri km 76 uturutse ahitwa Faizabad mu gace ka Aziya yo hagati.

Hari impungenge ko uyu mutingito wahitanye benshi cyane kurenza aba 182 kuko ngo wanageze mu misozi miremire ya Afghanistan igenzurwa n’abataliban aho ubutabazi butagera.

Uyu niwo mutingito ukomeye uheruka kumvikana mu mirwa mikuru itatu; Kaboul, Islamabad na New Delhi mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Ibihumbi byinshi by’abantu bakomeretse imibare y’abahasize ubuzima nayo ishobora gikomeza kwiyongera.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • RIP bana ba Nyagasani

Comments are closed.

en_USEnglish