Digiqole ad

Amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Miliyari 2 Frw yibiwe muri Tanzania

 Amabuye y’agaciro y’u Rwanda ya Miliyari 2 Frw yibiwe muri Tanzania

Ku cyambu cya Dar es Salaam ngo niho iyi mizigo y’agaciro ivuye mu Rwanda yibiwe

Mu mezi abiri ashize u Rwanda rwibiwe muri Tanzania imizigo y’amabuye y’agaciro afite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’Amafranga y’u Rwanda, aya asanga andi yari yibwe mu mwaka ushize afite agaciro gakabakaba Miliyoni y’Amadolari, aba bajura ngo bibasira amabuye avuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane wa Asia n’Uburayi.

Ku cyambu cya Dar es Salaam ngo niho iyi mizigo y'agaciro ivuye mu Rwanda yibiwe
Ku cyambu cya Dar es Salaam ngo niho iyi mizigo y’agaciro ivuye mu Rwanda yibiwe

Ubu bujura bwibasire imizigo y’amabuye (mineral cargo) ngo bubera ku cyambu cya Dar es Salaam, abayiba ngo bafungura (mu buryo buhanitse) ibisanduku binini by’ibyuma aba abitsemo bakayakuramo, hanyuma bagapakiramo amatafari kugira ngo abatwara imizigo batamenya ko ibyo bisanduku birimo ubusa.

Nubwo ubu bujura bufite ingaruka ku Rwanda nk’igihugu, burimo no guhombya ibigo by’abikorera nka ‘Mineral Supply Africa’ imwe mu bigo bigari bikorana na Leta y’u Rwanda mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda, na Trading Services and Logistics Ltd.

Mu mwaka wa 2013, amabuye y’u Rwanda yaribwe. Mu mwaka ushize wa 2014, Mineral Supply Africa yibwe amabuye ya ‘Coltan’ afite agaciro k’Amadolari ya Amerika 760,000. Naho mu mezi ashize nabwo hibwe amabuye afite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’Amadolari ya Amerika.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘The East African’, Evode Imena, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagaragaje impungenge ko ubu mu nyanja hari indi mizigo itatu y’amabuye y’agaciro yerekeza muri Asia, ariko nabwo ngo hari impungenge ko nayo yazagerayo bagasanga yaribwe.

Ati “Twamenye ko yibwe ari uko imizigo igeze aho ijya mu Buyapani, Ubushinwa n’Uburayi, aho gusangamo Coltan, dusangamo amatafari na Sima.”

Kugeza ubu n’ubwo u Rwanda ngo rwitabaje Igipolisi Mpuzamahanga (Interpol), ayo mabuye yibwe ntabwo arafatwa, ndetse nta n’abakekwa ngo bari batabwa muri yombi. Gusa, Raporo ku iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ikigo gikora ubwikorezi bw’ayo mabuye bugaragaza ko ngo Abashoferi b’amakamyo ayatwa baba babigiramo uruhare.

Nubwo Imena atashatse gutanga amakuru arambuye kuby’iyo raporo, avuga ko ubwo bujura bwibasira amabuye y’u Rwanda ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania burimo uruhare rw’abantu benshi.

Ku rundi ruhande, hakaba abavuga ko ngo ubu bujura burimo abantu bakomeye cyane muri Tanzania, barimo n’abanyapolitiki.

Kuri iki kibazo, Samuel Sitta, Minisitiri ushinzwe imirimo y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania yabwiye The East African ko Guverinoma ya Tanzania itazi iki kibazo cy’ubujura, ndetse agasezeranya ko Guverinoma izakora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Janet Ruzagi, umwe mu bayobozi b’ikigo gishinzwe icyambu cya Dar Es Salaam “Tanzania Ports Authority” yahakanye ko nta ruhare na ruto bagize muri ubwo bujura. Akavuga ko bo bareba inyandiko gusa z’ibitwawe mu mizigo, n’ababyohereje, bityo ngo hagize ikibura mu mizigo byabazwa ababitwaye, ari nabo bashinzwe umutekano wabyo.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, imibare y’ibyoherezwa mu mahanga yaguye, kuko yageze ku gaciro ka Miliyoni 275.28, avuye kuri Miliyoni 293.61 z’Amadolari ya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2014, biturutse ku mikorere mibi y’urwego rw’amabuye y’agaciro.

By’umwihariko umusaruro w’amabuye y’agaciro woherezwa mu mahanga wavuye ku gaciro ka Miliyoni 93.45 z’Amadolari ya Amerika mu gihembwe cya mbere cya 2014, ugera kuri Miliyoni 64.24 mu gihembwe cya mbere cya 2015.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ntibyumvikana ntabwo umujura uwo ariwe wese yashobora gukora ubujura buhambaye gutya,kuki ari amanyarwanda yibwa gusa? turabizi ko iyo dutera imbere hari benshi bibangamira,kandi uru rwego rw amabuye ni urwa mbere rutwinjiriza,birumvikana ko ubu bujura burimo ibihugu apana abantu ku giti cyabo,mucunge neza ndakekabcyane tanzaniya ifatanyije n ibihugu by uburaya nka france,belgique,etc,ni kenshi cyane ibi bihugu byifatanya n ibihugu duturanye mu kuturwanya,kandi iyo bumvise ngo twinjije menshi birabarya,urumva rero abaducurujeho imihoro n imbunda ngo tumarane,uyu munsi bakabona dutera imbere ni ishavu kuri bo,bagomba kugerageza inzira zose zishoboka bakadusubiza inyuma,sinumva ukuntu icyambo kitariha ibyibiwe iwabo kandi ari service umuntu aba yarihiye,ndumva ubutaha ayo makamyo agomba gukurikizwa abasirikare bayacungiye umutekano,niuko nabwo ushobora kumva baturasiye abana bakatubeshyera ko u Rwanda rwatangije intambara,Imana ibaturinde,idutunganyize ameza mu maso yabo nk ibisanzwe mu izina rya Yesu ,amen.iyi niyompamvu bokoharamu iyogoje nigeria,kuko nayigeria yariri kuzamuka bigatera ubwo abazungu,bati reka tureme umutwe ubasenyera iyo bubatse,iyi niyo polotiki y abagashakabuhake bifuza kuba imbere bonyine ,undi uteye imbere bakamurwanya saana

  • Ibibintu birababaje kbsa, kdi biramunga ubukungu bwigihugu.
    Ndatekerazako abacuruzi bohereza ibicuruzwa mumahanga
    bagomba kujya bakoresha INCOTERMS zigabanya risks na costs kubucuruzwa byabo.
    naho nibiba ataribyo baragosorera murucaca.

  • Niba bimeze gutyo hafatwe izindi ngamba kuva ikigali imodoka zigihaguruka ziherekezwe kugera Dar es salaam mbere yuko zakirwa kuli port babanze bacekinge ko zirimo imizugo ya nyayo muli container banapime nyuma uwazanye umuzigo uhenze gutyo anabukinge uburyo zajyanwa mu buyapani atabirekeye abatanzaniya !
    Ntitukibagirwe nagato ko hari ibirura byamenyereye ko tubitamika byarangiza bikatugemurira imfashanyo,
    Afrika duhaguruke ntategeko risumba kwirinda

  • nunze mu ry’abambanjirije ntibyumvikana ukuntu port nk’iriya idafite camera de surveillance zifata zikanabika amashusho y’ibihakorerwa? none se umushoferi yagera mu ishyamba akipakururira amabuye akayasimbuza ibyo byamvagara? jye mbona harimo umupango w’abantu bakomeye babirimo.ese iriya mizigo nta bwishingizi igira? ni amayobera

Comments are closed.

en_USEnglish