Digiqole ad

France: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 42

 France: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 42

Impanuka yari ikomeye cyane yahitanye 42

Nibura abantu 43, abenshi biganjemo abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bapfiriye mu mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo imodoka y’ikamyo yagonganaga n’itwara abantu, muri Département 123, ahitwa Puisseguin, muri Komine ya Libourne, mu gace ka Gironde.

Impanuka yari ikomeye cyane yahitanye 42
Impanuka yari ikomeye cyane yahitanye 43

Abantu 43 bapfiriye muri iyo mpanuka, abenshi bishwe n’umuriro wadutse nyuma yo gusekurana kw’ikamyo n’imodoka itwara abantu mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’U Bufaransa nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi mu Ntara ya Gironde.

Mu bitabye Imana, 41 bari mu modoka itwara abagenzi, umwe ni uwari utwaye ikamyo, imodoka zagonganye zirebana. Abantu batanu bakomeretse byoroheje, abandi batatu ntacyo bigeze baba.

Umuturage wabajijwe na i-Télé, yavuze ko impanuka yabereye ahantu n’ubundi hasanzwe hazwiho kuba habi. Imodoka nyinshi zajyanyweyo mu rwego rw’ubutabazi.

Iyi mpanuka ngo ni iyambere ikomeye kuva mu 1982 muzimaze kubera mu Bufaransa.

Perezida w’iki gihugu François Hollande aho ari mu Bugereki mu ruzinduko rw’akazi, yavuze ko Leta ibabajwe cyane n’iyo mpanuka ikomeye.

Minisitiri w’Intebe, Manuel Valls, n’abandi bayobozi barimo Bernard Cazeneuve, Alain Vidalies bagiye ahabereye impanuka ndetse na Alain Juppé uyobora umujyi wa Bordeaux, yavuze ko ajya ahabereye impanuka.

RFI

UM– USEKE.RW

en_USEnglish