Miss Keza ashobora kwegukana $ 20.000 muri Miss Heritage World 2015
Mu cyumweru kimwe Keza Bagwire Joannah nyampinga w’Umuco 2015 arerekeza muri Afurika y’Epfo mu irushanwa rya banyampinga bose ku isi b’Umuco ryiswe ‘Miss Heritage World 2015’,aramutse ashyigikiwe ashobora kwegukana amadorali 20.000 USD.
Uburyo bw’ibihembo bwashyizwe hanze mu gihe habura iminsi mike ngo iryo rushanwa hatangazwe uzaryegukana. Ibi kandi hakaba hazakurikizwa uburyo banagiye barushanwa amajwi y’ubutumwa bwagiye bwoherezwa ‘SMS’.
Uburyo bwo kumuha amahirwe akaba ari ugukoresha internet kuri telephone zigendanwa cyangwa se na computer. Wandika http://431130.tbits.me/ bityo ubona ahantu hari amafoto y’abakobwa bahanganye ukamuhitamo.
Mu kiganiro na Umuseke, Miss Keza Joannah yatangaje ko ari umwanya wo kugaragariza amahanga ko u Rwanda rufite Umuco ururanga ndetse n’indangagaciro na kirazira nk’abanyarwanda.
Yagize ati “Ntabwo byoroshye. Ariko nizera ko nk’abanyarwanda dushyize hamwe nta kintu cyatunanira. Ariyo mpamvu nsaba buri munyarwanda wese ko yampa amahirwe yo kuzerekana ko i wacu dufite ibituranga”.
Keza Joannah akaba aje akurikira Mutoniwase Marlene wabashije kwegukana ikamba rya Miss Ludodiversity mu marushanwa ya Miss Heritage ku rwego rw’isi.
Ayo marushanwa biteganyijwe ko azabera muri Afurika y’Epfo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2015. Keza Joannah akaba azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 30 Ukwakira 2015.
Dore uko ibihembo bizatangwa: Miss Heritage World azegukana amadorali 20.000 $.
Igisonga cya mbere (1st runner Up) kizegukana amadorali 10.000 $
igisonga cya kabiri (2rd runner Up ) cya Miss Heritage World kizegukana 5000 $ hakazanatangwa( Special Award) igihembo cyihariye cy’uzegukana iryo rushanwa cy’amadorali 1000 $.
Iryo rushanwa bikaba biteganyijwe ko rizabera ahitwa Sandton Convention Center Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
Aha! ntubona ko Miss Keza yambaye neza rwose, nkumukobwa wiyubashye. Noho reka SONIA wirirwa yanitse ubusa bwe. Keza nkwifurije itsinzi.
uravuga ngo yambaye neza kdi ifoto bayigaragaza igice?? buriya bakweretse hasi…
Bazaze bareba “UBUSUGI”
bonne chance
Sha nzagutora rwose uri keza nubundi nari nakwikundiye mumajonjora ya ba nyampinga kandi courage rwose mwana wurwanda
uyu mukobwa afite umuco kandi ni na mwiza pe,n,inseko irabigaragaza ko ari umukobwa warezwe neza.
Iyo Page yanze gufunguka rwose ngo ntore uwo mwari w’u Rwanda.
Anyway success kandi tumufashe guhesha igihugu agaciro!!!
hariya mwashoboraga gushyiramo Link umuntu yahagera agahita afungura nahi ubundi mwamuhaye ubufasha mufunze ibiganza
Comments are closed.