Digiqole ad

Sudani y’Epfo: Miliyoni enye bugarijwe n’inzara

 Sudani y’Epfo: Miliyoni enye bugarijwe n’inzara

Inzara ngo yugarije abatuye Sudani y’epfo

Kuri uyu wa kane raporo yasohowe n’Umuryango w’abibumbye yagaragaje ko Sudani y’epfo abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bugarijwe n’inzara ikaze naho abagera kuri miliyoni enye bakaba batihaza mu biribwa mu buryo bugaragara. UN yemeza ko iriya nzara ifitanye isano ya bugufi n’imirwano hagati ya Leta n’inyeshyamba ziyobowe na Riek Machar.

Inzara ngo yugarije abatuye Sudani y'epfo
Inzara ngo yugarije abatuye Sudani y’epfo

Ikindi giteye inkeke ni uko abagira neza batabasha kugeza imfashanyo y’ibiribwa, imiti n’ibikoresho by’isuku ku mpunzi ndetse no ku baturage aho baba mu midugudu yitaruye.

Ngo niba nta gikozwe hakiri kare ibintu bizakomeza kuba bibi cyane.

Muri raporo y’Umuryango w’abibumbye ngo agace kugarijwe n’inzara kurusha utundi ni akitwa Unity State, aho imirwano yakajije umurego.

Ngo muri aka gace hafi abantu ibihumbi 300 ugarijwe n’inzara ikabije ihitana bamwe muri bo.

Iyi Raporo yasinyweho n’abakuriye amashami atatu y’Umuryango w’abibumbye ariyo Ishami ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Ishami ryita ku bana (UNICEF), ndetse n’Ishami ryita ku biribwa(PAM).

Abanditse iriya raporo baratabariza abatuye Sudani y’epfo, bakavuga ko nubwo abantu ibihumbi 300 bamaze kugerwaho n’inzara ikomeye cyane ariko n’abandi babarirwa muri za miliyoni butabasha kwihaza mu biribwa.

Iriya raporo kandi ivugako mu myaka ibiri ishize hatangiye imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba abantu bagera kuri milyoni enye bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Iyi raporo ivuga ko imirwano yo muri iki gihugu yagize ingaruka zikomeye cyane k’ubuzima bw’abaturage kuko ngo nta byo kurya bafite, ntibabone uko bakora imirimo yabo yabateza imbere harimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi bityo ubuzima bugahenda.

Muri iki gihe Umuryango w’abibumbye wasabye impande zishyamiranye kureka abagiraneza bakageza imfashanyo ku baturage bayikeneye.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish