Hari ubwoba ko Malaria idahangarwa n’umuti izagera muri Africa
Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara ya malaria idasanzwe irimo gukwirakwira mu Burasirazuba bw’Aziya , ishobora kugera no muri Africa kandi ngo umuti wa mbere usanzwe ukoreshwa mu kuvura Malaria ubu ngo utabasha guhangana niriya Malaria idasanzwe.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagarara n’Ikigo cyita k’ubuzima cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika National Institute of Allergy and Infectious Diseases, bwerekanye ko umubu utera iyi malaria idahangarwa n’umuti usanzwe uba muri Aziya ariko ushobora kagera no muri Africa binyuze kugukwirakwira kw’amagi yawo.
Muri Africa no mu Rwanda by’umwihariko hasanzwe umubu witwa Anophel uzwiho gukwirakwiza malaria kandi iyi ndwara yica abantu benshi kuri uyu mugabane ko ku Isi.
Dr. Rick Fairhurst, wari uyoboye ubu bushakashatsi avuga mu gihe iyi malaria izaba yageze muri Africa izateza ikibazo gikomeye cyane kuko inzego z’ubuzima zo muri Africa nta bushobozi zifite bwo guhangana na kiriya cyorezo mu buryo bwihuse.
Ariko yavuze ko ibi bigiye kubatera ishyaka rikomeye ryo gukomeza gukora ubushakashatsi bashaka uburyo iyo malaria yakumirwa.
Ubu bwoko bwa bwa malariya idasanzwe bwavumbuwe mu mwaka wa 2008 mu gihugu cya Cambodia ariko ubu imaze gukwirakwira muri Aziya yo mu Burasirazuba.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko mu gihe iyi ndwara yagera muri Africa yatuma imihati yose yashyizweho mu guhashya malaria isubira inyuma.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryemeza ko mu myaka 15 ishize abantu bahitanwa na Malaria kw’isi hose bagabanutse ku kigero cya 60% ariko ngo hari impungenge ko abahitanwa nayo baziyongera niba iriya iri muri Aziya igeze muri Africa.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Buriya,bagiye gufata,iyo mibu bayipakire,mukintu, bayiZane,bayijugunye muri afrika,ngo dushire,ubundi bakore,umuti uhenze,kugirango babone,ifranga. Barinda bavuga,ibi se inkingo,za malaria ntizihari,kubwinshi iyo za buraya,na america.anZe kuyiduha kubera nibagumye,batugaraguze agati,ariko kwiherezo,nabo bazadukurikira,wagirango bo,baremewe guhoraho,muzapfa namwe.muragakizwa ntakindi.
Iyo barayohereza vuba niko bihangira imirimo ntakundi
Comments are closed.