Digiqole ad

Uganda: Bamwe mu bakoranye na Museveni batangiye kwerura ko batamushyigikiye

 Uganda: Bamwe mu bakoranye na Museveni batangiye kwerura ko batamushyigikiye

Mu gihe mu gihugu cya Uganda bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha , bamwe mu bakoranye nawe bya hafi bakomeje kwamagana ko yazongera kwiyamamariza indi manda.

Umwe muribo ni Dr Edith Grace Ssempala umaze imyaka 22 ari mu ishyaka rya Museveni NRM.
Uyu mugore wibaye Ambasaderi wa Uganda mu bihugu bitandukanye, ndetse agakora muri Banki y’Isi, yavuze ko atangazwa n’uburyo Museveni yahindutse akaba atagikurikiza Demokarasi.

Kuri we ngo Museveni yari azi myaka mu myaka yaza 1980 siwe abona ubu, akibaza niba ari wa wundi wavugaga ko ashaka Demokarasi irambye.

Yeruye ko agiye gushyigikira amashyaka ashaka impinduka z’uko Museveni atakwiyamamaza .

Dr Edith Grace Ssempala yavuze ko yatangiye kubona uburyo Museveni yahindutse mu mwaka wa 2011 ubwo yabonaga ngo atagiha agaciro ikiremwa muntu.

Ngo yabonye abapolisi bamena imodoka ya Besige bagashyiramo imyuka iryana mu maso kandi ngo babaga bahawe amabwiriza n’igipolisi Museveni ayobora.

Yemeje kandi ko Museveni azi bahoze bakorana, amukunda, akanamwizera ubu yahindutse.

Amushinja ko asigaye afata umutungo wa Uganda akawita uwe ndetse no kumva ko umuntu utamushyigikiye agomba gutotezwa nk’uko The Observer yabyanditse.

Ati:“Nahoze ntekereza ko ikibazo kidukomereye ari uburyo twatera imbere ariko nasanze twarageze mu bihe bibi cyane kurusha ibyo twarimo mbere y’ubutegetsi bwa Museveni”

Yakomeje avuga ko ibyo abona muri Uganda muri iki gihe ngo ari ibimenyetso by’uko igihugu no guhutaza ikiremwa muntu.

Dr Edith Grace Ssempala yabaye Ambasaderi wa Uganda muri Amerika, Ethiopia na Djibouti, ndetse anahagaraira Uganda mu muryango w’Africa yunze ubumwe nyuma agakora muri Banki yisi.

Muri Nyakanga nibwo nawe yatangaje ko Amama Mbabazi wahoze ari minisitiri w’intebe , akaba ari umwe witeguye guhangana na perezida Museveni mu matora azaba mu mwaka utaha.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kwa Museveni naho bigomba kuba bitoroshye, ariko amahirwe we agira ni uko nta nyeshyamba ziri imbere mu gihugu ngo zitere akaduruvayo nk’akari i Burundi.

    Ndiwe nakumvikana na Mbabazi hakiri kare kugira ngo ejo hatazameneka amaraso muri Uganda, abahoze ari inshuti bagasubiranamo.

    Ni uko Museveni atabizi, buriya Mbabazi afite abantu benshi bo muri NRM bamushyigikiye bucece, batinya kuvuga ubu ariko igihe cy’amatora ni cyegereza nibwo Museveni azabyibonera.

    Besigye we ntabwo ari intambamyi ikomeye kuri Museveni, ashatse we yanamwihorera ntamutakazeho igihe cyane.

  • akarere ko mbona gashobora kuzashya, eeh ngo agaki. birakomeye kandi ndabona bikomeje.

  • Museveni amaze imyaka irenga 28.Nagende age kuruhuka ejobundi batazamwirukansa akabura iyajya.

  • Besigye wamugani wabasomyi mbona ameze nka CISEKEDI wo muri kongo. M7 yarakwiye kumureka mbona asakuza kurusha uko ashaka ubutegetsi bariya babaho kungoma zose. ningunguru zirimo ubusa.

  • yewe mwirire ibyo museveni akora arabizi nubwo mbabazi yagira abangana iki muri NRM ntiyatsinda m7

  • Mwese murahaze iyo Doctor se wayikuye he museveni yakugize uwo uri we none ngo ngwiki itonde urye ayo wakoreye ureke M7 we nabatari wose ntibahandaho bazana imbunda bikanga wowe uzanye amagambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish