“Ikibazo si amashusho mabi y’indirimbo nyarwanda, ahubwo ni abahanzi”- Prod Bernard
Producer Bagenzi Bernard asanga kuba abahanzi b’abanyarwanda amashusho y’indirimbo zabo atagaragara ku matelevision mpuzamahanga aribo ubwabo bafite ikibazo cy’ubumenyi. Naho iby’umwimerere w’amashusho ntacyo abinengaho.
Ni nyuma y’uko benshi mu bahanzi mu minsi ishize bagiye batangaza ko imbogamizi ya mbere ari ubumenyi bw’aba producers butari ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byose Bernard yatangaje ko ahubwo abahanzi nyarwanda bibasaba igihe cyo kubanza bakamenya icyo bashaka ndetse bakaniga uko isoko rya muzika rihagaze muri iki gihe.
Mu kiganiro na Umuseke, yagize ati “Hari igihe kitari gito cyo kugirango abahanzi nyarwanda babanze bamenye neza ibyo barimo.Kuko usanga kugeza ubu mu bahanzi mbarwa aribo usanga bagenda bavumbura icyo muzika imaze nk’impano yabo.
Naho se mu gihe umuhanzi aje akakubwira ko ashaka amashusho y’indirimbo izamujyana muri Guma Guma ubwo koko uwo hari ibindi bitekerezo byo kwagura muzika ye afite?
Mu Rwanda hagiye gushira imyaka ibiri hatangiye kugaragara amashusho meza y’indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe. Ariko bitabujije ko zakabaye zica ku matelevision mpuzamahanga.
Ahubwo bafite ibitekerezo byo gutekereza hafi cyane aho kureba kure ndetse abakanamenya icyo bashaka n’aho bashaka kugeza muzika nyarwanda”.
Producer Bernard akorera mu nzu izwi nka ‘Incredible Records’ ibarizwamo abahanzi nka Danny Nanone, Patricko, Ciney na Young Grace.
Ku bijyanye na Young Grace byo kuba atacyumvikana cyane, avuga ko ari igihe bari bihaye cyo gushaka ko ibyamuvuzweho mu minsi ishize bibanza bikava mu mitwe y’abantu.
Bityo bakaba bakomeza gahunda y’imikoranire kuko n’ubundi barimo gukora indirimbo zizajya hanze mu minsi mike.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW