Digiqole ad

Cambodia: Yigize muganga yanduza VIH/SIDA abarenga 100

 Cambodia: Yigize muganga yanduza VIH/SIDA abarenga 100

Uyu mugabo ngo yateraga abarwayi VIH abishaka

Mu gihugu cya Cambodia haravugwa umugabo witwa Yem Chhrin wabeshye ko ari umuganga afite ibyangombwa bihimbano maze yanduza abantu barenga ijana agakoko gatera indwara ya SIDA. Uyu mugabo ngo yateraga abantu amaraso arimo HIV kubushake akoresheje inshinge zo kwa muganga .

Uyu mugabo ngo yateraga abarwayi VIH abishaka
Uyu mugabo ngo yateraga abarwayi VIH abishaka

Yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kwica k’ubushake, gukora akazi k’ubuganga akoreresheje impamyabumenyi z’impimbano, no gukwirakwiza icyorezo cya Virusi itera SIDA mu gihugu.

Ngo mu gihe azahamwa n’ibi byaha akaba azakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Yem Chhrin yatawe muri yombi muri Nzeri uyu mwaka ahita ajyanwa ahantu hafite umutekano mu rwego rwo kumuhungisha abaturage bo mu mu gace ka Roka, aho abantu 106 basanganywe agakoko gatera SIDA mu bantu 800 yateye inshinge bamaze gupimwa.

Gusa ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko abantu yanduje bamaze kugera kuri 300.

Mu bantu uyu mugabo yanduje barimo abana bafite imyaka itatu kugeza ku mukambwe w’imyaka 82, ubu mubo yanduje ngo abagera ku 10 bamaze gupfa.

Bamwe mu bandujwe virusi itera SIDA n’uriya mugabo bavuga ko bababajwe cyane n’ibyo yabakorereye.

Hari abo basanze barandujwe ari batandatu, batanu muribo bava mu muryango umwe.

Cambodia ni kimwe mu bihugu bikennye kw’isi ndetse ngo n’urwego rw’ubuzima rwaho rukaba rukiri hasi k’uburyo ngo umuntu ahimba icyangombwa agahabwa akazi nk’uko Yem Chhrin yabikoze kugira ngo agere ku mugambi we.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish