Digiqole ad

RFI yafunzwe muri Congo Brazzaville n’itumanaho ryose ryahagaze

 RFI yafunzwe muri Congo Brazzaville n’itumanaho ryose ryahagaze

Ntabwo Congo ari umurage wa ba N’guesso

Mu gihugu cya Congo Brazaville kuri uyu wa kabiri Leta yafashe umwanzuro wo gufunga itumanaho iryo ariryose mu murwa mukuru Brazaville kandi Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Ntabwo Congo ari umurage wa ba N'guesso
Ntabwo Congo ari umurage wa ba N’guesso

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guca intege abigaragambya bamagana ko President Denis Sassou Nguesso yakongera kwiyamamariza indi manda nyuma y’imyaka 32 amaze ayobora.

Ibintu bikomeje kuzamba mu murwa mukuru wa Congo Brazaville nyuma y’uko abatavuga rumwe na Leta biraye mu mihanda bamagana icyifuzo cya Nguesso cyo kongera guhatanira kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.

Guverinoma ya Sassou Ngueso yahagurukiye guhangana n’abigaragambya ngo kuko umujyi wose wiriwe wagoswe n’abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo.

Nk’uko Al Jazeera yabyanditse ngo muri Brazzaville humvikaye urusaku rw’amasasu.

Iyi myigaragambyo yatangiye mbere y’uko haba amatora ya Kamarampaka yo guhindura itegeko nshinga bagakuramo ingingo ivuga ko ntawemerewe kwiyamamaza afite imyaka 70 y’amavuko gusubiza hejuru.

Uyu munsi ngo igihugu kiriwe nta tumanaho rya internet, telefoni cyangwa ubumwa bugufi bafite kandi na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ikurwa ku murongo yumvikaniragaho.

Muri uyu mujyi kandi ngo ibikorwa by’ubucuruzi byiriwe byahagaze, abantu batwika amapine ndetse n’amamodoka yahagaze kugenda.

Perezida Dennis Sassou Nguesso w’imyaka 72 amaze imyaka 32 ayobora iriya gihugu. Nubwo avuga ko ashaka kongera kwiyamamariza indi manda, ahura n’imbogamizi z’itegeko nshinga ribuza umuntu kwiyamamaza arengeje imyaka 70 y’amavuko.

Dennis Sassou Nguesso yasimbuye Pascal Lissouba kuri ntebe ya Presedence ya Congo Brazivillle ku italiki 08, Gashyantare 1979.

Yayoboye Umuryango wa Africa muri 2005 kugeza 2006 ari nako akomeza kuyobora igihugu cye kugeza n’uyu munsi.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nyamara uyu yagiye!

  • Uyu bari hafi kumukubita inshuro nokwobohora.Bakomere kumuheto baraharanira ukuri.

  • KO SE MUTABYIRA KAGAME AHO NGWA REKE GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish