Digiqole ad

Abafite imishinga ya ICT bazajya bafashwa kubona amafaranga-Nsengiyumva

 Abafite imishinga ya ICT bazajya bafashwa kubona amafaranga-Nsengiyumva

Mu bihe bishize Eng Albert Nsengiyumva na Min Nsengimana basura umwe mu mishinga y’ikoranabuhanga y’umunyeshuri wa ADMA

Mu kiganiro ku guteza imbere impano n’ibitekerezo by’ikoranabuhanga by’abana b’Abanyafurika, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe guteza imbere imyuga, Eng Albert Nsengiyumva yagaragarije abahanga mu ikoranabuhanga baturutse mu mpande zose z’Isi bitabiriye Transform Africa 2015 aho u Rwanda rugeze mu gufasha abafite imishinga y’ikoranabuhanga kuyishyira mu bikorwa, ndetse atangaza ko n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga bahuraga nacyo kigiye gukemuka.

Mu bihe bishize Eng Albert Nsengiyumva na Min Nsengimana basura umwe mu mishinga y'ikoranabuhanga y'umunyeshuri wa ADMA
Mu bihe bishize Eng Albert Nsengiyumva na Min Nsengimana basura umwe mu mishinga y’ikoranabuhanga y’umunyeshuri wa ADMA

Eng Albert Nsengiyumva yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwari rufite ikibazo cy’ingutu cyo gufasha abafite imishinga y’ikoranabuhanga kuyikura ku rwego rw’igitekerezo gusa ikagera aho itangira gutanga umusaruro.

Yagize ati “Urebye ukuntu ICT (ikoranabuhanga) muri rusange yagiye itera imbere, ndetse n’ibigo bikomeye ubu mu ikoranabuhanga, bigira aho bihera…ku muntu ufite igitekerezo hanyuma akagaragaza uko icyo gitekerezo cyabyazwa umusaruro kikagirira akamaro abantu.

Niyo mpamvu twashyizeho uburyo nka ‘Klab’,… Fablab turimo gufatanya n’ikigo mpuzamahanga witwa ‘MIT’,… ICT innovation Center turimo gukorana n’abanyaKorea y’Epfo, ni imishinga ifite ibyangombwa byose bifasha umuntu ufite igitekerezo kuza akagiteza imbere, ndetse akanakimurikira abantu bashobora kuba bamufasha kurushaho kugiteza imbere.”

Eng Nsengiyumva yakanguriye ibigo byose bitanga amasomo n’amahugurwa mu ikoranabuhanga gushyiraho uburyo butuma umunyeshuri ufite igitekerezo akiri no ku ishuri ashobora kukigerageza, noneho cya kigo kikamufasha kubona abashoramari n’abafatanyabikorwa bakorana kugira ngo wa mushinga ubyazwe umusaruro.

Ati “Za Kaminuza n’ibigo by’ikoranabuhanga n’imyuga bikwiye gutera intambwe bigafasha abana bafite imishinga guhura n’abikorera n’abafite amafaranga…Ubusanzwe ntabwo twabigiraga, usanga ari ibintu bijyana n’imyumvire y’abikorera bagomba gushora imari muri iyo mishinga.”

Nubwo bisaba uruhare rw’abikorera n’ibigo by’imari ariko ngo na Guverinoma ntiyatereye iyo, kuko ngo mu rwego rwo gufasha abafite imishinga y’ikoranabuhanga kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, “Minisiteri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi zirimo gukorana kugira ngo haboneke uburyo habaho korohereza abo ba rwiyemezamirimo bato kubona ubushobozi bwatuma bakura imishinga yabo ku rwego rw’ubushakashatsi, ikagera ku rwego rwo kubyazwa umusaruro.”

Eng Albert Nsengiyumva kandi anakangurira abafite imishinga bumva koko ifite isoko kandi byabyara inyungu kugana BDF kugira ngo ibafashe kubona inguzanyo…

Muri MINICOM harimo ishami rishinwe intellectual property, ariko bikwiye kumenyekanishwa, abantu bakabigana ntibakomeze kumva ko ari ibintu byo mu rwego rwo hejuru cyane.

Ati “Ikintu tugomba kwifashisha cyane ni uko tubimenyekanisha, nicyo cyaburaga, umuntu yumvaga IP akumva ari ibintu byo hejuru cyane atarageraho, igikenewe ni uko dushishikariza abantu kumenya ko ikintu cyose ukora gikeneye kurindwa kugira ngo umuntu wese uzagikoresha azamenye ko hari nyiracyo. Ntukwiye kurangara ku kintu gishobora gukwira isi yose. Hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose mu kurinda ibyo bitekerezo n’imishinga y’abanyarwanda.”

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza kabisa natwe urubyiruko turabyishimiye

Comments are closed.

en_USEnglish