Safi (Urban Boys) yikomye abategura ibitaramo by’ubuntu
Safi Madiba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys ribarizwa Nizzo na Humble,avuga ko bamwe mu bategura ibitaramo by’ubuntu mu Rwanda aribo batera umubare muke w’abaza mu bitaramo abahanzi bategura nyuma y’amarushanwa runaka.
Mu gitaramo Stromae yakoreye i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015,benshi mu bahanzi nyarwanda baracyitabiriye bamwe banyurwa n’uburyo haje abantu benshi bitari bimenyerewe cyane mu Rwanda.
Bityo ku mbuga ze nkoranyambaga, Safi uri mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Urban Boys wamaze gufata izina rya Madiba, yavuze ko byose bizashira ari uko nta bitaramo by’ubuntu bikibaho.
N’ubwo atagize uwo atunga urutoki mu bategura ibyo bitaramo, bamwe mu bahanzi batashatse ko amazina yabo yajya hanze bemeza ko ibyo bitaramo birimo ibya Guma Guma hari ibyo bigabanya ku nyungu umuhanzi aba ategereje mu gitaramo cye yateguye.
Abandi bakavuga ko ibitaramo bya Guma Guma bifite icyo bifasha abahanzi ku bijyanye no kwimenyekanisha no kumenyakanisha ibihangano byabo hirya no hino mu Ntara bitapfa gukorwa n’umuhanzi ku giti cye.
Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ntabwo itsinda rya Urban Boys ryigeze riryitabira. Ahanini bitewe n’umubare w’amafaranga bahabwaga nk’itsinda kandi ahabwa umuhanzi ku giti cye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Safi mbere yo kugaya ibitaramo bya PGGS ari nabyo byanagufashije cyane ,ujye ubanza urebe n’ururimi wandikamo ngo ” We will archieve it…”, ni ubuhe bubiko ugiye kubishiramo ra? Cyangwa washatse kuvuga ” We will achieve it” uribeshya. Aha, harahagazwe aha bahanzi bacu mujye rwose mwiyandikira ururimo mwumwa
Yewe nawe ndabona ntacyo umurushije! Uti: mwiyandikira URURIMO mwumva!!!!!
ubuse wowe wiyise narumiwe uriki ,ubwo wowe nti wakwibeshya,mujye mumenya ko nabo arabantu ,naho kuvuga ngo bajye bavuga ururimi bumva tuvuge nawe ko utazi ikinyarwanda ubwose wowe uvuze ibiki, nti mukuririre kukantu ka mafuti
Man ntitukabe nkabatazi iyo twavuye! Safi uribuka ko wowe no kujya kuri stage wabyishyuriraga aho kukwishyura tukiri hahandi epfo iyo?
– Wiyibagije se bya bihe wahoraga usaba byibuze kujya kuririmba kuri stage z’abana mu ma sécondaires?
– None Imana cq Ibindi wizera biragufashije ugeze kuri level yo kwikura mu marushanwa nkariy ngo ahaa! bayakuremo!
– Uribuka bwa mber ujya muri PGGSS uko wabyakiriye?
Rero ntimugakabye niba ushaka amafaranga hari byinshi wakora nk’umuhanzi ahubwo kuko nta Mpano yihari ufite cq se kuko nta gashya mu bihanganio byawe niyo mpamvu ugira ubwoba ko nta bafana wabona kuko nabo ufite nabo kuri screen na FM gusa. Ubuse ko iyo Mani Martin akoze igitaramo ababona? Byumvuhore banganaga iki? naho se binjiriye ubuntu!
Njye kubwanjye nta Motif ufite reka Ibiba bibe kuko even na USA;Canada; Europe bateye imbere hari Ibitaramo biba ari free entrance!
Comments are closed.