Burundi: Uwitwaje intwaro yashatse kwica Ntibantunganya aramuhusha
Kuri uyu wa mbere umuntu witwaje intwaro yinjiye mu rugo rwa Senateur Sylvestre Ntibantunganya wigeze kuyobora u Burundi ashaka kumwica, ariko ngo abashinzwe kumurinda baramukumira bamuca intege ntiyagera ku mugambi we.
Sylvestre Ntibantunganya yanditse ko uriya muntu wari wambaye imyenda ya Police yageze iwe (kwa Ntibantunganya) kare akavuga ko aturutse ahitwa Gatunguru agana ku kabari kari ahitwa Iwabo w’Abantu nk’uko bitangazwa na Burundi Iwacu.
Aha Iwabo w’Abantu ngo ni akabari k’uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi ariwe Gen Adolphe Nshimirimana wishwe tariki 02, Kanama uyu mwaka.
Amakuru avuga ko uriya mupolisi yashyize imbunda hasi amaze gukangwa n’umusirikare warashe iruhande rwe maze uyu ahita ashyira intwaro hasi.
Ubu ngo ari kubazwa n’abashinzwe iperereza mu kigo SNR (Service National de Reseignement ).
Sylvestre Ntibantunganya yavutse muri Gicurasi 1956. Yakuriye Inteko ishinga amategeko y’u Burundi guhera muri Ukuboza 1993 kugeza ku italiki ya 1 Ukwakira 1994. Yayoboye inzibacyuho y’u Burundi nyuma y’urupfu rwa President Melchior Ndadaye.
Mu minsi yabanjirije n’iyakurikiye kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kuri manda ya gatatu Sylvestre Ntibantunganya yamaganye ibyo NKurunziza yakoze avuga ko bidakwiriye kuko byica Itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’Arusha.
Ubu Ntibantunganya ni umusenateri ubuzima bwe bwose nk’umuntu wigeze kuba Umukuru w’igihugu.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nihanganishije umuryango w’ uyu muntu, ariko Uburundi bukwiye kwikubita agashyi bukabungabunga umutekano w’ abantu bazira akamama.
Ndakangulira abanyarwanda kwirinda kujya mu Burundi muri ikigihe.Ibyo subwambere abantu babikangulira abanyarwanda bakomeje kujya mu Burundi kandi bazi ibihabera.
Dukwiye gushikama tugasabira ku Mana abaturanyi bacu b’abarundi bakagarukana amahoro mu gihugu cyabo. Ntacyo byatumarira kwituramira turebera abavandimwe barimo bicwa buri munsi.
Iyo inzu y’umuturanyi irimo ishya ukicecekera ntutabare kuzimya umuriro, nawe uwo muriro ushobora kukugeraho. Ntabwo abarundi batutse Imana ku buryo yabatererana. Tuyambaze cyane izabatabara kandi abafite uruhare mu mabi ari kubera mu Burundi bose bazamenyekana.
Twirinde gushyigikira uruhande urwo ari rwo rwose mu bashyamiranye ahubwo dufate umugambi wo kubunga.
Ntibantunganya kombona abahantu heza cane? nibamureke yibereho yirire indagara nubuswage, arenzeho ikiyeri gikanye, yongere yirongorere umukecuru wiwe.
Ntibantunganya turamukunda kukonumugabo abushitse, wijunja nijambo, namusaba kugwiza abamucungera umutekano, arikoabonye bikaze akihungira akigira mububiligi/murwanda iyabandi bahungiye
NTIBANTUNGANYA Sylvestre yabaye Perezida w’u Burundi kandi azi neza ko kuyobora abarundi bitoroshye.
Yari akwiye rero kwegera NKURUNZIZA Pierre akamugira inama za kigabo aho kwiha kumurwanya amubwira ko kuyobora byamunaniye kandi nawe azi neza ko kuyobora bitoroshye. Ntabwo Ntibantunganya yakagombye kujya mu gice cy’aba “rebelles” ahubwo yakagombye guhuza abo ba rebelles na Leta akoresheje ubunararibonye bwe.
Ntabwo ari amahanga azaza kunga abarundi, oyaaa rwose, abarundi ubwabo nibo bakagombye kumenya ibyo bapfa bakagerageza gushaka umuti. Ba gashaka buhake bifitiye inyungu zabo, kandi usanga akenshi babogamiye ku mitwe irwanya Leta.
UNATED NATIONS na AFRICAN UNION akenshi usanga bifata ibyemezo bidahwitse kuko akenshi bagendera ku mabwiriza y’ibyo bihugu by’ibihangange biba byifitiye izindi nyungu zitari iz’abenegihugu.
Kuki abahoze mu butegetsi mu Burundi bakoranye na nkurunziza batahungiye mu bihugu by’afurika bakaba barahungiye mu Bubiligi aho bari guhabwa amabwiriza n’abazungu bababwira uko babyifatamo ndetse bakaba bashobora no kubaha intwaro zo gutera igihugu cyabo. Ni uko abo bazungu bashaka gushyira abo bantu ku butegetsi ku buryo nibamara kubufata bazajya bacunga inyungu z’abo bazungu bazaba babicaje ku butegetsi.
Buriya abazungu bamaze kubona ko Nkurunziza atagicunga neza inyungu zabo none barashaka ko avaho bagashyiraho umuntu biyumvamo.
Dusengere cyane abarundi Imana ibafashe bave mu mwiryane no kurwanira ubutegetsi bicisha inzirakarengane z’abaturage.