Digiqole ad

Africa y’epfo: Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe w’ingabo za AU zatangiye imyitozo

 Africa y’epfo: Ingabo z’u Rwanda zigize umutwe w’ingabo za AU zatangiye imyitozo

Ingabo z’u Rwanda 41 ziyobowe na Lt Col Martin Kananura zatangiye imyitozo muri Africa y’epfo

Kuri uyu wa mbere Umutwe w’ingabo udasanzwe washyizweho na Afurika yunze ubumwe mu rwego rwo kujya utabara mu duce turimo amakimbirane kuri uyu mugabane watangiye imyitozo mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Muri izi ngabo zigera ku 2, 500 harimo ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abantu 41 bayobowe na Lt Col Martin Kagarura.

Ingabo z'u Rwanda 41 ziyobowe na Lt Col Martin Kananura zatangiye imyitozo muri Africa y'epfo
Ingabo z’u Rwanda 41 ziyobowe na Lt Col Martin Kagarura zatangiye imyitozo muri Africa y’epfo

Biteganyijwe ko zizahabwa amasomo mu gutabara aho rukomeye kuri uyu mugabane.

Mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zajya muri iriya myitozo yiswe Amani Africa II umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Major Gen Mushyo Kamanzi yazisabye kuba intangarugero mu kazi kazo, zikazahesha u Rwanda ishema nk’uko bisanzwe.

Gusa Umuryango w’Africa yunze ubumwe wavuze ko hakenewe miliyari y’amadori y’Amerika mu rwego rwo gutuma uru rwego rukora neza kandi rwigenga.

Amakuru atangazwa na BBC avuga ko Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ufite ikibazo cy’ibihugu bimwe bituzuza inshingano zabo mu rwego rwa Politiki kugira ngo amahoro agaruke mu buryo burambye.

Umuryango w’Africa yunze ubumwe kandi uvuga ko hari ibihugu byanga gutanga umusanzu wabyo mu mafaranga muri uru rwego rushya rw’ingabo kugira ngo rutere imbere.

Ubu ikibazwa n’abantu ni ukumenya niba izi ngabo zizajya zitabara mu bihugu byatanze ingabo gusa cyangwa niba n’ibindi bihugu byazahura n’ibibazo bizajya biba ngombwa ko bitabarwa na ziriya ngabo.

Cameroun niyo yahise iba iya mbere mu  gusaba ko izo ngabo zagira ibirindiro iwabo, aho yavuze ko izo ngabo zazagira icyicaro mu mujyi wa Douala.

Ibihugu byohereje ingabo zabyo muri iriya myitozo ni Angola, Algeria, Burundi, Botswana, Democratic Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Kongo, Misiri, Ethiopia, Gambia, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Nigeria, Rwanda, Africa y’epfo, Swaziland, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Biteganyijwe ko izi ngabo zizasoza imyitozo mu Ukuboza uyu mwaka. Amani Africa One yabereye muri Ethiopia muri 2010.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yewe nibitangire imyitozo, naho ibyo gukemura ibibazo bari kurushya núbusa. Ubuse Burundi, congo, somariya, bakozeyo iki, Kwanza ko aribo bakurura umutekano muke, banga kurekura ubutegetsi. habanze higishwe abayobozi, bakurua izo ntambara

Comments are closed.

en_USEnglish