Digiqole ad

TransformAfrica2015: Africa iratera imbere muri ICT nubwo imbogamizi zikiri nyinshi

 TransformAfrica2015: Africa iratera imbere muri ICT nubwo imbogamizi zikiri nyinshi

Ku munsi wa mbere w’inama mpuzamahanga ku guteza imbere Africa binyuze mu ikoranabuhanga (Transform Africa), inzobere zinyuranye mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hari intembwe imaze guterwa ku mugabane wa Afurika, gusa ko hakiri ibibazo birimo ishoramari, ubumenyi, ibikorwaremezo n’ibindi.

Zhao Zoulin, Umunyamabanga w'umuryango mpuzamahanga w'ikoranabuhanga (ITU) ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye Transform Afurika 2015.
Zhao Zoulin, Umunyamabanga w’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga (ITU) ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye Transform Afurika 2015.

Ihuriro ku Ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit’ ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka ryitabirabiriwe n’abantu bagera hafi ku 2 500, baturutse mu bihugu bisaga 80. Iri huriro ni igitekerezo cy’u Rwanda.

Mu gufungura ibiganiro binyuranye bizakorerwa muri iri huriro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yavuze ko ikoranabuhanga ririmo guteza imbere u Rwanda mu buryo bwo gutanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kunoza Serivisi za Leta n’iz’abikorera.

Min.Murekezi yavuze ko nyuma yo kugeza umurongo mugari wa Internet (Broadband) hirya no hino mu Rwanda nko ku mashuri, ku bitaro, ku biro by’inzego za Leta, ku mipaka n’ahandi byahinduye byinshi, kuko ngo ubu hagaragara impinduka mu mitangire ya Serivise ndetse no kunoza umurimo.

Murekezi kandi yavuze ko ikoranabuhanga ririmo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, kuko ubu hari Serivise nyinshi zisigaye zikorerwa kuri Internet nko kwishyurana no guhererekanya amafaranga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wa ITU yashimye intambwe umugabane wa Afurika urimo gutera mu ikoranabuhanga, gusa agaragaza ko hagikenewe ishoramari cyane cyane mu bigo bito n’ibiciriritse.

Zhao akangurira ubuyobozi bw’ibihugu kutirengagiza ikoranabuhanga kuko riramutse risizwe inyuma, intego bwiha butazigeraho byoroshye.

Zhao yavuze ko umushinga wa ‘Transform Africa’ watekerejwe n’u Rwanda utanga ikizere ndetse ngo nawe aho agiye hose arawumenyekanisha.

Houlin Zhao, umunyamabanga mukuru wa ITU, aganira na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi ku nyungu z'ikoranabuhanga.
Houlin Zhao, umunyamabanga mukuru wa ITU, aganira na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ku nyungu z’ikoranabuhanga.

 

Ubumenyi bucye bw’abarimu, Ibyaha, gukoresha nabi amakuru y’abantu,…zimwe mu mbogamizi

Africa nk’umugabane ukiri mu nzira y’iterambere, uracyahangana no kuzamura ikoranabuhanga dore ko n’ubwo hari abasaga Miliyoni 600 babarurwa ko bakoresha Telefone, imibare y’abakoresha internet bo bakiri munsi ya 30%.

Zimwe mu mbogamizi zikibangamira izamuka ry’abakoresha ikoranabuhanga cyane cyane internet muri Afurika bikubiye mu mugambi wiswe “Smart Africa” harimo igiciro kiri hejuru cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo bikiri bicye, imiyoboro migari ya internet itarakwira hose, abana badatozwa ikoranabuhanga bakiri bato, n’ubumenyi bucye nk’uko byagaragajwe n’abitabiriuye Transform Africa 2015.

Bumwe mu buryo bwo gukemura ibi bibazo ngo ni uguteza imbere ishoramari, ku buryo nibura mu mwaka wa 2020, ishoramari mu ikoranabuhanga ryaba rigeze kuri Miliyari 300 z’Amadolari ya Amerika.

Prof Romain Murenzi, Umuyobozi mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere (TWAS) yagaragarije abitabiriye ‘Transform Africa’ ko imbogamizi atari ishoramari gusa, ahubwo hari n’zindi zishingiye ku bumenyi n’ikoreshwa nabi ry’amakuru y’abantu.

Murenzi yavuze ko n’ubwo Afurika ishishikajwe no guhanga udushya mu iterambere, byakajyanye no kumenya gukoresha ibyamaze guhangwa. Aha yagaragaje ikibazo cy’abarimu guhera ku rwego rwa za Kaminuza kumanura bafite ubumenyi budahagije.

Murenzi kandi yasabye ko hajyaho amategeko arengera abakoresha imyirondoro y’abakoresha ikoranabuhanga, ndetse n’abuza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’urukozasoni.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko u Rwanda hari byinshi rugenda rugeraho mu ikoranabuhanga, kabone n’ubwo hakiri imbogamizi nyinshi.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje igihugu gihura nazo, harimo ingufu z’amashanyarazi, ubumenyi bucye ku ikoranabuhanga, ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranbuhanga.

Gusa ashimangira ko hari ingamba nyinshi Leta y’u Rwanda irimo kugenda ikora kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho gutera imbere, ariko n’abarikoresha barusheho kurindwa ibibi byaryo.

Marcel Mutsindashyaka umuyobozi w'Umuseke IT Ltd asobonurira Minisitiri w'Intebe akazi Umuseke ukora
Marcel Mutsindashyaka umuyobozi w’Umuseke IT Ltd asobonurira Minisitiri w’Intebe akazi Umuseke ukora
Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi banasuye imurikabikorwa mu ikoranabuhanga ririmo kubera Camp Kigali, aharimo kubera Transform Africa 2015.
Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi banasuye imurikabikorwa mu ikoranabuhanga ririmo kubera Camp Kigali, aharimo kubera Transform Africa 2015.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama.

_MG_0167

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish