Digiqole ad

Intore Tuyisenge yibarutse imfura y’umukobwa

 Intore Tuyisenge yibarutse imfura y’umukobwa

Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse bamaze kwibaruka

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” muri muzika, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Mu mezi ane amaze ashakanye na Uwihirwe Joyeuse bibarutse umwana wabo wa mbere w’umukobwa.

Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse bamaze kwibaruka
Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse bamaze kwibaruka

Ku bitaro bya Police ku Kacyiru ku wa kane tariki ya  15 Ukwakira 2015 nibwo bibarutse uwo mwana. Ibi Intore Tuyisenge avuga ko ari ibyishimo ku muryango we.

Mu kiganiro na Umuseke, Intore Tuyisenge yavuze ko afite umunezero atigeze agira mu buzima bwe. Ahubwo ko iyo abimenya ko aba yarashatse cyera.

Yagize ati “Ku muntu utarashaka ngo abyare ntabwo ashobora kubyumva. Ariko umunezero mfite muri iki gihe ntawo nigeze ngira mu buzima bwanjye”.

Yakomeje avuga ko bitigeze bigorana ko bibaruka kuko umugore we yabyaye neza nta kibazo na kimwe agize. Kuri ubu bakaba baramae no gutaha bari mu rugo.

Kuri gahunda zijyanye na muzika, Tuyisenge yavuze ko arangije indirimbo y’Akarere ka Nyagatare ubu ari mu myiteguro yo kuyikorera amashusho ndetse ikazaba iri no kuri album ye arimo gukora.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nibonkwe rwose pe.

  • wibeshye ni amezi 9

Comments are closed.

en_USEnglish