Burundi: Impirimbanyi irwanya ruswa yishwe
Yitwa Charlotte Umugwaneza akaba yari impirimbanyi irwanya ruswa n’akarengane mu Burundi mu muryango witwa Mouvement pour la solidarité et le développement (MSD). Police yemeje ko yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatanu, umurambo we ukaba waratoraguwe hafi y’umugezi wa Gikoma.
RFI yemeza ko mbere Police y’u Burundi yari yabanje kuvuga ko amakuru y’urupfu ry’uyu mugore ari ibihuha ariko nyuma iza kubyemeza.
Charlotte Umugwaneza wari utuye mu gace ka Cibitoke mu Majyaruguru ya Bujumbura yarazwiho kurwanya Leta binyuze mu gutanga ibitekerezo by’uko abona ibintu byagenda.
Amafoto yagaragaye yerekana uyu mugore afite ibikomere ku mubiri we kandi abagize umuryango we bemeje ko ariwe.
Mu ntangiriro ubwo iby’urupfu rwa Umugwaneza rwavugwaga inzego z’iperereza zigashyirwa mu majwi, Police y’u Burundi yabanje guhakana ko uwapfuye ariwe, ikavuga ko ari undi mugore utaravugwaga amazina.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ko mbona pastoro Nkurunziza azabamara?
Ibyi i Burundi ni hatari!
Amahanga ategereje ko hapfa nde kugirango yemere ko nkurunziza ari inkoramaraso koko? ataba we se abandi birirwa bica abaturage bazahagarikwa ryari!!!!
Umuryango w’uyu mudamu wihangane ndabona bitoroshye!
pastor wahe ko mbona azaba nkuwinkindi
Comments are closed.