Digiqole ad

Rwanda: Urubyiruko 53% bakoresha rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge

 Rwanda: Urubyiruko 53% bakoresha rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge

AGR na RBC bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Nibura   53% by’urubyiruko bagerageje gukoresha rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirimo gukora gifatanije n’ Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR).

AGR na RBC bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
AGR na RBC bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ni muri urwo rwego Ikigo cy’ubuzima RBC na Assosiation des Guides au Rwanda (AGR) bakomeje gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha bakaba barahereye mu rubyiruko rwo mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse ngo bakazakomereza no muri za Kaminuza.

Dynamo Ndacyayisaba ukora muri RBC, Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kurwanya ibiyobyabwenge yatubwiye ko bahereye mu mashuri yisumbuye kuko ngo iyo abari mu mashuri babyumvise bafasha no kubyigisha n’abandi babana mu miryango cyangwa se bigana.

Ati: “Turamutse tubyitayeho abari mu mashuri bagira ubumenyi bwatuma birinda ndetse bakadufasha kumenyesha bagenzi babo babana mu miryango.”

Ubu bukangurambaga muri icyi cyumweru babukoreye mu turere twa Rusizi na Burera uturere duturiye imipaka kandi dukunze kuvugwamo ibiyobyabwenge akenshi biba bivuye mu bihugu by’ibituranyi aribyo Uganda na Congo.

Mu karere ka Rusizi aho bakoreye kuwa gatatu tariki ya 14 Nzeri aho bigishije abanyeshuri bo mubigo bitatu aribyo G.S Mutongo, Ecole Islamic Kamembe na Ecole Secondaire Giheke.

Bagiye kandi mu karere ka Burera kuwa gatanu tariki ya 16 Nzeri, Akarere gahana umupaka n’igihugu cya Uganda akarere kagaragaramo ikoreshwa ryaza Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bituruka mu gihugu cya Uganda bakaba basuye Urwunge rw’amashuri rya Kinyababa .

Mu bigo byose abagize RBC na AGR  abana babyigamo bakinnye imikono nkangurambaga yamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  kandi basabwa ko ubwo bukangurambaga bajya babukora no mu miryango baturukamo ndetse bakajya kubyigisha abaturage.

Nkuko bitangazwa na Dynamo Ndacyayisaba, ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko uturere duturiye imipaka ya Uganda na Congo ndetse n’utwo mu mujyi wa Kigali aritwo tugaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kurusha utundi mu gihugu.

Yatubwiye kandi ko ibiyobyabwenge bikunze gukoreshwa cyane urumogi mu Rwanda ari Kanyanga , Siriduwire, ibikorwa hakoreshejwe uburyo bwo kuvanga ibintu nka Muriture n’ibindi.

Yanatubwiye kandi ko hari n’ibindi biyobyabwenge bikunze kugaragara mu mujyi nka Cocaine na Heroine.

Gusa ngo gahunda ni ugufatanya n’abandi bagahashya ikoreshwa rya biriya biyobyabwenge mu rubyiruko.

Dynamo Ndacyayisaba umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Dynamo Ndacyayisaba umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Umuhanzi Gabiro guitor nawe yatanze yatanze umuganda we mu gukangurira kwirinda ibiyobyabwenge.
Umuhanzi Gabiro Guitor nawe yatanze yatanze umuganda we mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

en_USEnglish