Abaturiye Musanze Polytechnic bategereje kugurirwa ngo bimuke ishuri ryagurwe
Nubwo ubuyobozi muri Musanze buvuga ko nta muntu mu baturiye Ishuri rya Musanze Polytechnic rivugwaho kuzagurwa bwabujije gukorera ibikorwa by’iterambere ku butaka baturanye, abaturage bo bemeza ko babujijwe kuzagira igikorwa cy’amajyambere bahakorera kuko ngo ririya shuri rizagurwa kandi ngo biriya bituma batabasha gukora imishinga irambye yo kwiteza imbere.
Abaturage bemeza ko ubu hagiye gushira imyaka ibiri babujijwe kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bityo bagasaba guhabwa amakuru afatika kugira ngo bave mu gihirahiro.
Nk’uko aba baturage bakomeza babisobanura ngo iri shuri rikimara kuzura bigeze gupimirwa babwirwa ko bagiye guhabwa ingurane ariko ngo ntibabwirwa amafaranga bazahabwa uko angana bitewe n’ubutaka buzagurirwa.
Bongeraho ko ibi byakurikiwe no kubuzwa gukorera ibikorwa by’iterambere amasambu yabo k’uburyo burambye ku buryo ngo batemerewe no gutera ibiti cyangwa insina.
Ngo nufite inzu yo gusanwa ntiyemerewe kubikora kuko ngo nta ni byangombwa ahabwa.
Umwe mu baturage bafite iki kibazo yabwiye Umuseke ati: “Insina nizo zirengera umuntu, akabona igitoki cyo kurya, kwenga ndetse akagurisha imineka, umutobe cyangwa urwagwa ariko ubu ntawa kwibeshya ngo agire iyo atera.”
Yasabye ubuyobozi kureba ukuntu bwabakuriraho urujijo bakishyurwa cyangwa bakemererwa kugira icyo bakora cyabateza imbere.
Undi ati: “Inzu yawe ntiyaba yagurutse ngo usabe icyangombwa cyo kuyisana ngo bakiguhe.”
Abayisenga Emile uyobora Musanze Polytechnic yabwiye Umuseke ko iyo bashatse kwagura inyubako babishyira mu maboko y’ubuyobozi bw’Akarere bukabashakira ubutaka, bityo rero ngo nta kintu yabivugaho kugeza ubu.
Musabyimana Jean Claude, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yemeza ko koko hariho gahunda yo kwagura ririya shuri ariko ngo ntawigeze abuzwa kubyaza ubutaka bwe umusaruro cyangwa gusana inzu ye.
Ati:”Ikigo cya Musanze Polytechnic mbere cyifuzaga kuzahagurira ibikorwa ariko kugeza ubu nta gahunda ihamye ihari ku buryo byabuza abaturage gukora ibyo bemererwa n’amategeko. Habaye hari umuyobozi wabujije abaturage kugira icyo bakora yaba yarakoze amakosa.”
Yemeza ko nta muntu inzu yagwa hejuru ngo yimwe icyangombwa cyo gusana, akemeza ko niba ari mu nzego z’ibanze bipfira bagiye kubikurikirana.
Hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze, amasambu ahana imbibi n’iri shuri yagenewe ubuhinzi ariko ngo inyubako zari zihasanzwe ngo ntizemerewe gusanwa kuko nta byangombwa byo kubisana ngo bazahabwa.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW