Digiqole ad

USA na Israel bagiye kwigira hamwe imyifatire y’Uburusiya, Iran na Syria

 USA na Israel bagiye kwigira hamwe imyifatire y’Uburusiya, Iran na Syria

Netanyahu na Obama nabo ngo bazongera bahure vuba baganire kubyo batari bumvikanye ku kibazo cyabo na Iran

Kuri iki cyumweru umugaba mukuru w’ingabo za USA, Gen Joseph Dunford azasura abayobozi bakuru b’ingabo za Israel  baganire ku bibazo bitandukanye Israel ifata nk’ibyugarije umutekano wayo harimo ibibera muri Iran, Syria ndetse bigire hamwe imyitwarire y’Uburusiya n’ingaruka yazagira ku mutekano wa Israel.

Netanyahu na Obama nabo ngo bazongera bahure vuba baganire kubyo batari bumvikanye ku kibazo cyabo na Iran
Netanyahu na Obama nabo ngo bazongera bahure vuba baganire kubyo batari bumvikanye ku kibazo cyabo na Iran

Umugaba w’ingabo za USA nibwo bwa mbere azaba akoreye urugendo mu gihugu cy’amahanga nyuma yo guhabwa ziriya nshingano muri ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Ibiganiro ku ruhande rwa Israel bizaba bihagarariwe n’Umugaba w’ingabo za Israel Lt Gen Gadi Eisenkot bikazabera ku kicaro cy’izi ngabo ahitwa Kirya muri Tel Aviv.

Bazaganira ku mikorere y’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi cyane cyane muri iki gihe aho bivugwa ko Iran yongeye gukora ibikorwa byo gushongesha ubutare bwa Iranium bukoreshwa  mu gukora ibitwaro kirimbuzi kandi yari yaremeranyijwe na USA n’Uburayi ko izabihagarika nayo igakomorerwa ibihano mu by’ubukungu.

Bazaganira kandi ku ngamba zafatwa kugira ngo bacungire hafi ibikorwa bya gisirikare bw’Uburusiya mu karere ndetse barebe niba hari ingaruka byagira ku mutekano wa Israel cyangwa ku nyungo za USA mu karere Israel iherereyemo.

USA kandi ngo izareba uko yakongerera Israel inkunga ya gisirikare kugira ngo gikomeze kuba igihangange mu karere k’Aziya y’Uburasirazuba bwo hagati.

Amasezerano asanzweho hagati y’ibihugu byombi  ateganya ko USA igomba guha Israel miliyari eshatu zirenga z’amadolari yo gukoresha mu gisirikare buri mwaka.

Aya masezerano azarangira muri 2017, muri ibi biganiro hagati ya Gen Dunford na Lt Gen Gadi hazarebwa uburyo yavugururwa kandi akazamara indi myaka icumi.

Mu minsi  yashize Minisitiri w’intebe wa Israel  Benjamin Netanyahu  yahagaritse ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kubera ko Israel itishimiye amasezerano USA yasinyanye na Iran ku guhagarika gutunganya ubutare bukorwamo intwaro za kirimbuzi nayo igakurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe.

Netanyahu ariko arateganya kuzaganira na Obama kuri iriya ngingo ubwo azajya kumusura mu  byumweru biri imbere nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Haaretz.

Israel na USA ni ibihugu by’inshuti kuva Jenoside yakorewe Abayahudi yarangira ndetse na Israel ikabona ubwigenge muri 1948.

Hari abakurikiranira ibintu hafi  bavuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku ngingo y’uko hari Abayahudi benshi baba muri USA bakize kandi b’abahanga cyane bagira uruhare mu iterambere rya USA ku buryo umubano w’ibi bihugu byombi ari ntavogerwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW     

en_USEnglish